Ministiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yabitangaje ubwo yari amaze gusura ibitaro byo ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge.
Avuga ko n’ubwo Leta ihangayikishijwe n’ubwiyongere bukabije bw’abaturage, nta bundi buryo bwo kugabanya uwo muvuduko Leta yateganyije. Imibare igaragaza ko buri mwaka havuka abana bangana n’abatuye akarere.
Yagize ati "Abana ni imbaraga z’Igihugu, ntabwo turagera aho Abanyarwanda batabyumva ku buryo hajyaho agahato mu kuboneza urubyaro."
Asobanura ko kandi leta izakangurira buri wese kubyara abo ashoboye kurera, nbitewe n’amikoro ya buri muntu.
Impamu Ministiri w’Ubuzima atanga ni uko "buri Munyarwanda afite amahirwe angana n’ay’undi, kandi umutungo w’Igihugu ugomba gusaranganywa mu buryo bungana."
Avuga ko mu rwego rwo kwirinda ubukene bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’abantu, hateganywa ikigega buri Munyarwanda azajya azigamamo guhera akiri muto.
Ati "Ikigega cy’Abanyarwanda kirimo guteganywa aho abantu bose guhera ku mwangavu bazajya biteganiriza.
"Iyo uje kwa muganga kubyara umwana wa gatanu, uwa gatandatu, uwa 10, utarishyuye mituweri byibura, uba wumva ko imiti izava he!"Ministiri Gashumba."
Bamwe mu baturage bavuga ko ahubwo icyo cy’ikigega cyatinze, bakizera ko nigitangira kizabunganira, nk’uko uwitwa Nkurunziza Edmond utuye i Nyamirambo yabitangaje.
Ati "Nkanjye ubu mfite abana bane, nintangira ubu kubazigamira muri iyo sanduku, igihe nzaba ntagishoboye kubahahira ntabwo bazahura n’ubukene, ahubwo bazakoresha ayo nabateganirije."
Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) kivuga ko kugeza ubu Abaturarwanda bageze kuri miliyoni 12, kandi ko niba nta gikozwe mu 2050 bazaba bageze kuri miliyoni 29.1.
Igihangayikishije Leta nk’uko bamwe mu basenateri babitangaje muri iki cyumweru, ngo ni uko umubare munini w’aba baturage (82%) ari abakeneye guhabwa no gukorerwa kuko badashoboye kwibeshaho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|