Ministeri y’ubuzima yabitangaje mu guhererekanya ububasha bw’imicungire ya Mituweri hagati yayo n’urwego rw’ubwiteganyirize(RSSB), kuri uyu wa 09/10/2015.

Leta ngo yarahombye bituma abanyamuryango ba Mituweli badahabwa imiti imwe n’imwe ihenze kuri za farumasi z’ibigo bya Leta, aho bajya kuyishakira, nk’uko Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubuzima, Dr Solange Hakiba yabisobanuye.
Iyi ikaba ari yo mpamvu ikomeye ngo yatumye inshingano zo gucunga amafaranga n’imikorere bya Mituweri bihabwa RSSB, igenzurwa na Ministeri y’imari n’igenamigambi(MINECOFIN).
“Mu rwego rwo kwanga gusigira RSSB imyenda, Leta izishakamo Miliyari 13 Rwf yo kuziba icyuho cy’amafaranga ya Mituweli yahombejwe ”, nk’uko Dr Hakiba yabisobanuye.
Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC), Vincent Munyeshyaka witabiriye ihererekanya bubasha, ngo yizeye ko hazabaho imicungire myiza ya Mituweri.
Ati:"Ni byiza ko imicungire y’amafaranga ya Mituweri yakorwa n’urwego rubifitiye ububasha rwa RSSB; kandi twizeye ko abaturage bazakomeza kwitabira gutanga amafaranga ya Mituwele; ubu bakaba bageze kuri 67%”.
Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu niyo ishinzwe gukoresha inzego z’ibanze, kugira ngo zifashe abaturage bose gutanga umusanzu wa mituweli.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Jonathan Gatera yavuze ko mu rwego rwo kunoza ireme ry’ubuvuzi, ibigo nderabuzima n’ibitaro bya Leta byose mu gihugu, bizajya byakira abanyamuryango ba Mituweri bititaye ku karere umuntu akomokamo.
Yanashimangiye ko hari itsinda ry’abayobozi bakuru b’igihugu ririmo gusuzuma niba abanyamuryango ba Mituwere bashobora kwivuriza n’ahandi mu bitaro byigenga, bakanahabwa imiti kuri farumasi z’abikorera, nk’uko bigenda ku bafite ubwishingizi bw’icyitwaga RAMA.
Inshingano Minisante yasigaranye ni izo kugena uburyo bunoze bwo guha serivisi z’ubuvuzi abanyamuryango ba Mituweri. Icyemezo cyo guha RSSB imicungire ya Mituweri cyafatiwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu muri Werurwe umwaka ushize.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
sinavuga NGO Kare kose Muko inkono ihira igihe ariko rero ko tugeze kuri 68 Ku ijana nta hene yumuturage tugurishije Ku ngufu ntibishimishije? dukomereze aho byose tuzabigeraho amahanga adukurire ingofero ibibazo byo nti bishira my buzi ma ariko bilagira orientation courage rero