Legacy Clinic yahawe igihembo mpuzamahanga nyuma y’amezi arindwi ifunguye imiryango
Ivuriro ryitwa Legacy Clinic nyuma y’amezi arindwi rifunguye imiryango, ryahawe igihembo mpuzamahanga, rishimirwa gutanga serivise nziza, zizewe kandi zihuse z’ubuvuzi, zikorwa hifashishijwe ibikoresho bigezweho.

Iri vuriro riherereye ahazwi nko Kuri 15 mu Murenge wa Nyarugunga ku muhanda ugana i Kabuga mu Mujyi wa Kigali, ryagenewe iki gihembo n’ikigo cyitwa Business Initiative Directions (BID) cyo muri Espagne, kireba uburyo ibigo bigira udushya mu gutanga serivisi nziza zinogeye ababigana.
Iki gihembo cyatangiwe i New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ku itariki ya 29 Gicurasi 2017
Umuyobozi wa Legacy Clinic, Jean Malic Kalima wakiriye iki gikombe, akimurikira abakozi ba Legacy Clinic kuri uyu wa 18 Kamena 2017, yavuze ko iki gikombe kigomba kubatera ishyaka ryo kurushaho kunoza imikorere yabo, kugira ngo ireme rya serivisi zihatangirwa ntirizigere risubira inyuma.
Yagize ati “Iki gihembo cyaradushimishije kandi cyaduteye imbaraga zo gukomeza gukora cyane, kugira ngo ibyo baduhereye igikombe dukomeze kubigaragaza.”

Dr Subira Manzi ukuriye abaganga bakora muri iri vuriro, yavuze ko iki gikombe bagikesha imbaraga bashyize mu kwakira neza abarwayi bagana ibi bitaro, ndetse no ku ireme ry’ubuvuzi abaganga b’ibi bitaro batanga kuko bose ari inzobere mu byo bakora.
Anagira inama abandi baganga kurushaho kwita ku mahame n’ amabwiriza agenga abaganga yaba mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga, ngo kuko ari yo nkingi izabafasha mu gutera imbere no guteza mbere umwuga w’Ubuvuzi mu Rwanda muri rusange.

Legacy Clinic itanga serivise mu byiciro bitatu birimo kwakira abarwayi bakeneye inzobere mu buvuzi bwihariye, aribyo bita Speciality Clinic.
Banatanga kandi serivise zijyanye no gupima indwara zitandukanye, ndetse no gufotora ibice by’umubiri bifashoshije ibikoresho bigezweho, bakabasha kubona icyo umuntu arwaye. Iyo serivise yitwa Diagnostics Lab.
Iri vuriro rinafite Serivise z’ubuvuzi bw’Amenyo (Dental Services) aho ubu buvuzi bwose bukorwa ku bufatanye bwa Legacy Clinics/Rwanda na SL Diagnostics yo mu Buhinde.
Nyuma y’ibi bice bigize Legacy Clinic, Umuyobozi wayo yavuze ko bateganya kwagura inyubako bakubaka n’ibitaro, ku buryo abarwayi bazajya bakirwa ari benshi kandi bakabasha kwitabwaho kurushaho bacumbikiwe.




Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabashimira Ibyo akora! Nibikoresho barabifite pe! Arko service zabo ntago zihuta rwose kd ntanuba anakwitayeho! Bararutwa nibigo nderabuzima kd aribyo twagakuyeho ikitegererezo arurugaga rwabaganga! It’s really absad
ese byashoboka ko umuntu yakwivuza online?
Iyi clinic ikorana na medical insurance s?
Niba twabonaga clinics nyinshi zishoboye kandi zifite ibikoresho.Abantu barwaye indwara ni benshi kandi bamwe ntabwo babona ubuvuzi nyabwo.Abishoboye nibo bajya kwivuriza hanze.
Ariko mujye mumenya ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13,nta muntu uzongera kurwara (Yesaya 33:24).Niyo mpamvu tugomba gushaka imana cyane,aho kwibera mu byisi gusa, kugirango tuzabe muli iyo si.