Kwitwa abapfumu cyangwa abarozi bikomeje kuzahaza abavuzi gakondo

Abavuzi gakondo baranenga abasuzugura umwuga wabo babita amazina asebanya n’andi abatesha agaciro kandi ngo hari uruhare runini mu buzima bw’abaturage.

Abahuguwe bavuga ko bahawe ubumenyi buzabafasha kunoza umwuga
Abahuguwe bavuga ko bahawe ubumenyi buzabafasha kunoza umwuga

Babitangarije tariki 15 Nzeri 2018, mu muhango wo gusoza amahugurwa yahuje abavuzi gakondo 50 baturutse mu duce tunyuranye tw’igihugu, hagamijwe kunoza umwuga wabo, yaberaga mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri.

Mukeshimana Marie Chantal, umwe muri abo bavuzi avuga ko mu muryango nyarwanda bakunze gusuzugurwa, mu gihe ngo akazi bakora kabatwara imbaraga nyinshi bagamije kurengera ubuzima bwa benshi.

Agira ati “Hari ubwo wakira umurwayi urembye ugashyiraho ubushobozi bwawe bwose umuvura, yagera imbere gato avuye iwawe atashye yakize, abo bahuye bati dore uvuye mu bapfumu, bariya barozi.”

Mugenzi we avuga ko iryo hohoterwa banarikorerwa mu nzira, bakabavugiriza induru aho baciye hose.

Ati “Nk’ubu niyiziye mu mahugurwa, ndabizi basigaye bavuga ngo ba bapfumu bagiye mu mahugurwa, ni amahugurwa y’abagirwa kandi turi guhugurirwa muri kaminuza, turishakira ubumenyi”.

Munyarukiko Jean Pierre we yemeza ko nubwo akenshi ayo mazina bayaterwa n’abantu binjira muri ako kazi bagamije indonke, ngo hari n’abavuzi nabo ubwabo babyitera.

Ati “Ntabwo bakunze kunyita amazina nkayo, gusa ntibinshimisha iyo umuntu abinyise, ariko akenshi babyita umuntu batizeye, uramutse wifashe neza ukagira isuku kandi ukaba inyangamugayo mu kazi, nta muntu waza ku kwita umurozi”.

Munyarukiko Jean Pierre, wasezeye akazi ka Leta ajya mu buvuzi gakondo
Munyarukiko Jean Pierre, wasezeye akazi ka Leta ajya mu buvuzi gakondo

Twambazimana Dieudonné, umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’abavuzi gakondo (AGA Rwanda), yemeza ko mu mwuga wabo hakiri abakiwiyitirira bawuhesha isura mbi.

Ati “Ntabwo umuvuzi gakondo, ari we wagakwiye gushaka abo avura, ibyo ntabwo ari ubunyamwuga. Uriya wirirwa atembereza imiti nta n’amikoro ntabwo ari umuganga, kuko nta hantu hazwi wamushakira.

“Ni babandi wumva ngo yishe umuntu kubera ubuswa no gushaka indonke, abaturage bakwiye kujijuka bakamenya umuntu bagana, na bariya batandika imiti mu masoko ntitubemera”.

Twambazimana Dieudonné, umuyobozi wungirije w'ihuriro ry'abavuzi gakondo (AGA Rwanda)
Twambazimana Dieudonné, umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’abavuzi gakondo (AGA Rwanda)

Akomeza avuga ko kuba bitwa amazina abatesha agaciro, ari ukudasobanukirwa akamaro kabo, ngo ubuvuzi gakondo bufitanye isano na gahunda ya Leta ya “Made in Rwanda”, kuko bakoresha imiti y’umwimerere itabanje kunyuzwa mu nganda.

Padiri Dr Hagenimana Fabien, umuyobozi wa INES-Ruhengeri, avuga ko guhugura abavuzi gakondo biri muri gahunda yo guteza imbere ubwo buzuzi no kurushaho gufasha abavuzi kubikora kinyamwuga.

Padiri Dr Hagenimana Fabien, umuyobozi wa INES-Ruhengeri, avuga ko ubuvuzi gakondo ari umwuga w'ingirakamaro
Padiri Dr Hagenimana Fabien, umuyobozi wa INES-Ruhengeri, avuga ko ubuvuzi gakondo ari umwuga w’ingirakamaro

Ishuri rya INES-Ruhengeri rimaze guhinga hegitari ebyiri y’imiti inyuranye, rikaba rishishikariza abavuzi gakondo kugira imirima yihariye bahingamo imiti bakoresha, kugira ngobirinde akajagari no kwangiza ibidukikije.

Abakora umwuga w’ubuvuzi gakondo barasaba Leta kwihutisha itegeko ribagenga ryatangiye kwigwa na MINISANTE rigamije kurinda ababinjirira mu kazi n’ababaha inyito igayitse, mu gihe bemeza ko umwuga bakora ufitiye abaturage n’igihugu akamaro.

Bishimiye ubumenyi bunyuranye bungukiye mu mahugurwa
Bishimiye ubumenyi bunyuranye bungukiye mu mahugurwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Leta nihaguruke kuko abiyita Abavuzi gakondo basigaye ari benshi cyane.Muzabumva mu gitondo ku maradiyo nibuze atatu,bavuga ko bavura "ibintu byose",ndetse n’inyatsi hamwe n’umwaku.Bameze neza nka Pastors b’iki gihe,aho kwigisha Ubwami bw’imana nkuko Yesu yasize adusabye muli Matayo 24:14,Pastors bigisha ibituma abantu babaha amafaranga:Ngo imana yanyeretse ko ugiye kubona akazi keza,fiyanse,inzu,imodoka,etc...Bituma bagira abayoboke benshi.Imana idusaba "guhunga" aba bose bavuga ibinyoma kubera kwishakira ifaranga.

Munyaneza yanditse ku itariki ya: 17-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka