Kwisuzumisha no kubyarira kwa muganga byagabanyije impfu z’abana n’ababyeyi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kivuga ko kuba abagore bitabira gahunda yo kwisuzumisha mu gihe batwite ndetse no kubyarira kwa muganga, byafashije kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi mu gihe cyo kubyara.

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC, Sibomana Hassan, avuga ko kimwe mu byifashishwa mu kugabanya izi mpfu, ari ibinini by’ubutare byongera amaraso ababyeyi bahabwa.

Ati "Ni ikinini dutanga uko umubyeyi aje gupimisha inda, agomba gufata buri munsi kugeza igihe azabyarira. Biba bidufashije gukemura ikibazo cyo kuba twakwakira umubyeyi uje kubyara afite ikibazo cy’amaraso make, kandi tuzi ko nanone namara kubyara ari buyatakaze, bikaba byamuviramo gutakaza ubuzima”.

Uwo muganga avuga ko hari intambwe nini yatewe mu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, kuko nko mu mwaka wa 2000 abagore bapfaga bari 1071 ku babyeyi 1000. Muri 2015 baragabanutse bagera kuri 210 mu gihe mu 2020 bari 203.

Abajyanama b’ubuzima nabo bagira uruhare mu gufasha ababyeyi kwitabira gahunda yo kwipimisha ku gihe no kubyarira kwa muganga, ndetse no kubahiriza gahunda za Leta zose zigenewe umubyeyi.

Dr Sibomana avuga ko zimwe mu mpamvu zituma ababyeyi bapfa babyara, ari kibazo cyo kuva kuko byagaragaye ko hari abava nyuma yo kubyara.

Uwimana Clarisse ni umwe mu bajyanama b’ubuzima, bavuga ko bafasha ababyeyi kwipimisha kugira ngo batazahura n’ikibazo igihe bazaba bagiye kubyara.

Ati “Umugore wasamye atabana n’umugabo turamukurikirana kugeza igihe azajya kwa muganga tukamufasha kwirinda guhisha ya nda, ngo bitazamugiraho ingaruka. Turabigisha tukababwira ibimenyetso mpuruza bishobora gutuma bihutira kujya kwa muganga, birimo kuba umubyeyi yava, kumva umwana adakina mu nda, hari ushobora kugira umuvuduko w’amaraso ntamenye ko awufite, iyo aje gupimisha inda bidufasha kubona niba afite icyo kibazo. Ibyo kandi bituma n’iyo agize ikibazo mu gihe cyo kubyara, abaganga bamukurikirana bihagije”.

Kuvata tariki ya 14 kugera tariki ya 18 Ugushyingo 2022, Minisiteri y’Ubuzima yatangije icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka