Kwisuzumisha mu buryo buhoraho bifasha umurwayi kuvurwa hakiri kare - Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje akamaro ko guhora abantu bisuzumisha kuko bibafasha kubaho neza no kuvurwa hakiri kare igihe babasanzemo uburwayi.

Madamu Jeannette Kagame yashishikarije abantu kwisuzumisha uburwayi nka Kanseri hakiri kare kandi mu buryo buhoraho kugira ngo abo babusangamo bavurwe batararemba (Ifoto yo mu bubiko)
Madamu Jeannette Kagame yashishikarije abantu kwisuzumisha uburwayi nka Kanseri hakiri kare kandi mu buryo buhoraho kugira ngo abo babusangamo bavurwe batararemba (Ifoto yo mu bubiko)

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 04 Gashyantare 2020 ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya Kanseri.

Mu butumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abantu bakwiriye kuzirikana ko iyo babasanzemo uburwayi cyane cyane nka Kanseri, ubuzima bwabo buhinduka ntibukomeze kuba nk’uko bwari bumeze mbere.

Yagaragaje rero ko ku munsi nk’uyu wo kurwanya Kanseri, abantu bakwiriye kujya bisuzumisha mu buryo buhoraho kugira ngo babeho neza, batekanye. Ibi ngo byanafasha uwagaragaraho uburwayi guhabwa ubuvuzi akeneye kandi ku gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka