Kwisuzumisha indwara zitandura ni Amafaranga 200 gusa - RBC

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe gukangurira abatuye isi kwirinda indwara y’umuvuduko w’amaraso izwi mu ndimi z’amahanga nka Hypertension, kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021 u Rwanda rwatangije gahunda yo gusuzuma Abaturarwanda ku buntu.

Ubusanzwe uyu munsi uzwi nka World Hypertension Day wizihizwa ku itariki ya 17 Gicurasi buri mwaka ukibanda ku gushishikariza abatuye isi kwipimisha indwara zitandura (NCDs).

Mu Rwanda, iyi gahunda yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), igikorwa cyo gupima umuvuduko w’amaraso n’ingano y’isukari mu mubiri kikaba cyatangiriye mu Badepite n’Abasenateri bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kibera ku Kimihurura aho Inteko Ishinga Amategeko ikorera.

Senateri Dr. Iyamuremye Augustin wabimburiye izindi ntumwa za rubanda kwisuzumisha yashimiye Leta y’u Rwanda kuba idahema gushakira Abanyarwanda ubuzima bwiza, avuga ko ari ngombwa ko Inteko Ishinga Amategeko yashyigikira iyi gahunda kugira ngo igere kuri benshi.

Dr. Iyamuremye Augustin
Dr. Iyamuremye Augustin

Ibi yabivuze mu gihe ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda ku ndwara zitandura bugaragaza ko hafi miliyoni imwe y’abanyarwanda bafite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso n’ubwo abagera ku bihumbi mirongo inani (80, 000) gusa ari bo bazwi kandi bipimishije iyi ndwara mu bigo nderabuzima mu gihugu hose.

Kugira ngo gahunda yo gukangurira Abanyarwanda kwirinda iyi ndwara inozwe, Dr. Uwinkindi François, umuyobozi w’ishami ry’indwara zitandura muri RBC avuga ko kwisuzumisha ari ngombwa nibura rimwe mu mwaka kuko ibiciro by’iyi serivisi birahendutse ku mafaranga atarenze magana abiri ku muntu ufite ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé).

N’ubwo kwisuzumisha indwara zitandura bihendutse kandi bikaba binakorwa mu gihe cyihariye ku munsi wa siporo rusange buri kwezi, Abadepite bavuga ko hagikenewe imbaraga mu gutanga serivisi nziza mu buvuzi kugira ngo Abanyarwanda kwisuzumisha bakunde babigire umuco uhoraho.

Undi mudepite witwa Uwingabe Solange na we yemeza ko iyi gahunda igomba guhabwa ingufu ariko bigakorwa na buri wese.

Umukozi wa RBC ukorera mu ishami ry’itanzamakuru, Habarurema Gaspard, yabwiye Kigali Today ko ari ubwa mbere begereye abikorera cyane cyane amabanki kugira ngo gahunda y’ubukangurambaga mu kurwanya indwara zitandura ikorwe hifashishijwe ubushobozi buturuka imbere mu gihugu.

Biteganyijwe ko nyuma yo gupima Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, iyi gahunda ikomereza ku bakozi b’ ibigo by’imari (banki) nka Banki ya Kigali, I&M Bank, Cogebanque, na Zigama CSS.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka