Kwirinda malariya ibihugu muturanye bitabikora ntacyo bimara- Minisitiri Diane Gashumba

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba atangaza ko nk’u Rwanda kwirinda malariya ibihugu bituranye ntibigire icyo bikora ntacyo bimaze kuko imibu ikomeza kuzenguruka.

Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama
Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama

Yabitangaje ubwo i Kigali hatangizwaga inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yiga uko urwego rw’ubuzima muri Afurika rwatera imbere kurushaho, kuri uyu wa 8 Werurwe 2018.

Iyi nama kandi yanarebye uko ibihugu bishyira ingengo y’imari mu rwego rw’ubuzima ari yo mpamvu, bagarutse ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) ariko bibanda ku buzima.

Minisitiri Gashumba yavuze ko malariya ikiri ikibazo gikomeye kuko kuyirinda nk’igihugu kimwe bigoye mu gihe ibituranye na cyo bitabikora.

Yagize ati “Nko mu Rwanda dukangurira abaturage isuku birinda ibigunga n’ibizenga by’amazi hafi y’ingo, dutera umuti mu ngo tukanakangurira abaturage kuryama mu nzitiramibu.

Ibi byose ntacyo byamara niba tudafatanyije n’ibihugu duturanye kuko imibu yambukiranya imipaka”.

Yongeyeho ko icyo kibazo kigomba kwigwaho muri iyo nama kuko malariya igihangayikishije ibihugu byinshi bya Afurika.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete, we yavuze ko u Rwanda rushyira ingengo y’imari itubutse mu buzima kuko bugomba kuza imbere y’ibindi.

Ati “Ubuzima burahenda, tugomba kubaka amavuriro, kugura ibikoresho, ubwishingizi n’ibindi, ibyo byose birahenze ariko Leta ibishyiramo amafaranga menshi kuko ari ubuzima. Ibi ni byo bizatuma tugera ku kuramba kw’Abanyarwanda tubifuriza”.

Arongera ati “Ubu imyaka yo kuramba y’Umunyarwanda iri kuri 67 tuvuye munsi ya 50. Ibyo bigerwaho kubera imbaraga Leta iba yabishyizemo ikoresha amafaranga menshi, ariko nanone ntibihagije, turagomba gukomeza kwegera abaturage kugera ku mudugudu tubaha serivisi nziza”.

Iyi nama igamije kuzamura urwego rw'ubuzima yitabiriwe n'abagera kuri 500
Iyi nama igamije kuzamura urwego rw’ubuzima yitabiriwe n’abagera kuri 500

Kuri ubu urwego rw’ubuzima mu Rwanda rwihariye 15% by’ingengo y’imari yose y’igihugu ya buri mwaka.

Izo ngufu ngo ni zo zituma kugeza ubu abana 93% babona inkingo na ho ababyeyi 91% bakabyarira kwa muganga.

Ibi ngo ni byo byagabanyije cyane umubare w’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu, kuko bavuye kuri 152/1000 muri 2000 ubu bakaba bageze kuri 50/1000.

Dr Delay Begashow, umuyobozi w’Ikigo cyo kwihutisha gahunda y’iterambere rirambye (SDGC), avuga ko muri rusange inzego z’ubuzima muri Afurika zishyirwamo ingengo y’imari nyinshi.

Ngo icya ngombwa ni uko abashinzwe kuyicunga bagenzurwa bihagije kuko ngo hari ubwo bayikoresha nabi ari byo bituma bimwe mu byateganyijwe mu buzima bitagerwaho bikagira ingaruka ku baturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka