Kwirinda gutokorwa no kutivura amaso, bumwe mu buryo bwo kuyabungabunga

Muri iki cyumweru ku isi hose bazirikana kwirinda ubuhumyi, Dr. Félicité Mukamana, muganga w’amaso kuri CHUB, avuga ko kwirinda gutokorwa no kwirinda kwivura amaso ari bumwe mu buryo bwo kuyabungabunga.

Dr Mukamana asobanura ko amaso arindwa kuba yatokorwa kuko imyanda ishobora kuyajyamo yazana na mikorobe zayatera indwara.

Agira ati “Ibintu bitokoza amaso hari igihe biba biriho mikorobe, bityo bigashobora kwangiza amaso. Ni yo mpamvu iyo umuntu ari gukora imirimo ishobora gutarukiriza ibintu mu maso, aba agomba kuyarinda yifashishije indorerwamo zabugenewe.”

Urumuri rutari karemano nk’urwa telefone, za mudasobwa na za televiziyo na rwo rushobora konona amaso, ari na yo mpamvu abantu basabwa kugabanya umwanya babimara imbere, bakita no ku ngano y’urumuri bifashisha, kugira ngo rutabangiriza amaso.

Igihe kandi umuntu abonye amaso ye yahinduye ibara, urugero nk’ahasanzwe ari umweru hahindutse umutuku, cyangwa yumva ababara ashaka kuyashima, ngo agomba kureba muganga, akirinda kuba yagira umuti ayashyiramo atari we uwumwandikiye.

Dr. Mukamana ati “Imiti tuvuza amaso iba ifite indwara runaka ivura, ku buryo uyifashishije mu jisho rirwaye indi ndwara yaryonona. Ni yo mpamvu dusaba abantu bagize ikibazo cy’amaso, kutajya kuri farumasi kwigurira umuti wo gushyiramo.”

Yungamo ati “Urugero nk’ijisho rifite agasebe, gashobora kuba ari gatoya wowe utakabona. Hari imiti wakwigurira washyiramo, ka gasebe kakiyongera kakaba kanini, maze kakazatera inkovu ku jisho. Iyo inkovu iri ku jisho kureba kwaryo kuragabanuka cyangwa kukanatakara burundu.”

Dr Mukamana aburira n’abashyira imiti y’ibyatsi mu maso, kuko hari igihe bashobora kuyonona bibwira ko bari kwivura. Abakunze gukora gutya ngo ni ababona ijisho ryatukuye bakavuga ko barwayemo agasimba.

Ati “Urabona ibyatsi umuntu abyahira mu gisambu, akabizanana na microbe, agashyira muri rya jisho rifite agasebe. Mikorobe zihita zinjira muri ka gasebe noneho zigahita zonona ijisho.”

Ati “Usibye n’amaso, n’izindi ndwara ntabwo ari byiza kubyivuza, ariko iyo tugeze ku jisho, biba ari ibintu bigoye, binakomeye. kuko urabona amaso ni abiri gusa, iyo upfuye rimwe, uba usigaranye rimwe, na ryo ushobora gutakaza.”

Asoza asobanura ko indwara y’ijisho bita agasimba akenshi aba ari ijisho riba ryatukuye, rirya umuntu. Mu kurivura na bo babanza kuripima bifashishije ibyuma byabugenewe, ku buryo iyo umuntu agize icyo yishyiriramo, wenda harimo nk’igisebe, bishobora kumugiraho ingaruka.

Ati “Ntabwo umuntu yareba gutya ngo ahite abona ko hari ikintu mu jisho. We abona ryatukuye, rimurya, akavuga ngo ni agakoko, kandi wenda haba hari nk’icyamuteyemo agasebe. Aho ni ho bibera bibi, kuko iyo agize icyo ashyiramo, ajya kutugeraho tumubwira tuti ihangane nta kintu tukikumariye. Icyo gihe aba azanye inkovu cyangwa igisebe cyabaye kinini kubera ya miti.”

Iyo kwa muganga bamubwiye ko ntacyo bakimumariye, atangira gutekereza ko amaso arwaye ari amarogano, kandi ari we wabyiteye.

Umuti kuri bene ibi bibazo nta wundi, ni uko iyo umuntu arwaye ijisho ahita arijyana kwa muganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka