Kwikingiza Covid-19 bihagaze bite mu Karere ka Bugesera?

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buravuga ko ubufatanye bw’Akarere, Umurenge, Akagari n’isibo, bwatumye bagera ku gikorwa cy’indashyikirwa, ku buryo ubu ngo mu masibo yose hamenyekanye abaturage babonye inkingo za Covid-19 n’abatarikingiza. Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwariyemeje ko nta muntu uzacikanwa na gahunda y’ikingira.

Ndayisabye Viateur ushinzwe ubuzima mu Karere ka Bugesera avuga ko gahunda yo gukingira Covid-19 muri ako Karere igenda neza ku buryo ubu gutanga inkingo za mbere n’iza kabiri bisa n’ibigana ku musozo, ubu abantu benshi bakaba ngo ari abarimo gufata inkingo zo gushimangira (booster).

Yagize ati “Gahunda yo gukingira Covid-19 iragenda neza, urebye gukingira abafata ‘doze’ ya mbere bisa n’aho bigeze ku musozo, kandi n’abafata ‘doze’ ya kabiri ntibakiri benshi, ubu abenshi barimo gufata urukingo rushimangira. Ni ukuvuga ko ubu turimo gutanga urukingo rushimangira ku bantu bagera ku bihumbi bitandatu (6000) ku munsi mu Karere kose, abafata doze ya kabiri dukingira abagera ku bihumbi bibiri (2000) ku munsi mu gihe abafata doze ya mbere bo, ubu babarirwa hagati ya 300-400 ku munsi”.

Uwo muyobozi avuga ko mu barimo gufata doze ya mbere muri iki gihe, harimo abari barabanje kwinangira rimwe na rimwe bagendeye ku myemerere, ngo bavuga ko ari ikimenyetso cy’inyamaswa cyanditse muri Bibiliya n’ibindi. Ariko Ndayisabye avuga ko binyuze mu bukangurambaga no gusobanura iby’inkingo za Covid-19 neza, n’abatabyumvaga neza bagenda baza bakikingiza.

Yagize ati “Njyewe hari n’aho nagiye mu bukangurambaga, umwe ambwira ibyo by’ikimenyetso ngo cyanditse muri Bibiliya ndamubwira nti zana Bibiliya duhangane, musomera ijambo ryanditse muri Bibiliya mu gitabo cy’Abaroma, rivuga ko ubutegetsi bwose buturuka ku Mana, bukagira inshingano zo gutekerereza no kureberera abaturage,…,bityo gusuzugura ubutegetsi bwaturutse ku Mana si byo, kandi ntibwatekerereza abaturage ibintu bibi”.

Ndayisabye akomeza avuga ko muri rusange, abaturage bo mu Karere ka Bugesera bitabira kwikingiza Covid-19, ku buryo ngo iyo hakozwe urutonde rw’uko uturere tw’igihugu duhagaze mu bijyanye n’ikingira rya Covid-19, ngo usanga Akarere ka Bugesera kari mu Turere twa mbere.

Yagize ati “Hari urutonde rujya rukorwa na Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) n’abandi bafatanyabikorwa bayo muri gahunda yo kurwanya Covid-19, iyo barukoze, Akarere ka Bugesera ntigakunze kurenga umwanya wa kane (4), nyuma y’Uturere two mu Mujyi wa Kigali, ni ko gahita gakurikiraho”.

Ku bikingiza urukingo rushimangira, ngo abenshi bavuga ko rubagwa nabi, bigatuma hari n’abatinya kuza kurwiteza kubera ibyo baba bumvise bagenzi babo bavuga, ariko ngo ntawagombye kureka kwikingiza agendeye ku byo yumvise ku bandi, kuko ngo imibiri ntiyakira inkingo kimwe, kandi uretse n’iza Covid-19 n’izindi zose ngo ni ko bigenda.

Ikindi kandi, nubwo urwo rukingo rushimangira ngo rukunze gutuma hari abamara kuruterwa bakagira ibimenyetso bidakanganye birimo kubabara umutwe byoroheje n’ibindi ariko ngo bihita bishira.

Ndayisabye ati “Urwo rukingo rushimangira (booster) nararukingiwe, ariko nta kibazo na kimwe nagize ariko hari abo rugwa nabi gusa bishira vuba. Kandi no ku zindi nkingo ni ko bigenda buriya ntabwo imibiri y’abantu yakira inkingo kimwe, na ziriya nkingo bakingira abana, hari umwana ukingirwa akabyimbirwa, ntaryame, mu gihe hari n’ukingirwa ntagire ikibazo na kimwe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka