
Bavuga ko mbere y’iyi myaka, amavuriro yari mbarwa, bigatuma hari abakora ingendo ndende bagana kwa muganga, ndetse bamwe bakanahatakariza ubuzima.
Havugimana Jean Claude wo mu murenge wa Cyanika, avuga ko mbere bitari byoroshye gushyikira ubuvuzi kandi batabuze amafaranga yo kwivuza.
Yagize ati “Mbere twahuraga n’ibibazo by’impfu zitunguranye kubera ko kugera ku bitaro byasabaga gukora urugendo rurerure. Bitandukanye n’uyu munsi aho twegerejwe ubuvuzi”.
Nyirimanzi Devota asobanura ko kwivuza bisigaye biborohera bitandukanye n’uko byagendaga mbere kuko bakikijwe n’amavuriro kuburyo batakirembera murugo.
Ati “Urabona dukikijwe n’ibitaro, poste de santé ya Kamanyana, na centre de santé ya Cyanika, n’izindi.
Urabona ko turi hagati y’amavuriro rwose nta kibazo, iyo umuntu agize ikibazo n’ukunyaruka, dufite n’imihanda myiza”.
Uwiragiye Clement umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Burera, yemeranya n’abaturage ko kubegereza amavuriro babafashije kuko byanongereye imibare y’ababyeyi babyarira kwa muganga.
Ati “Urebye indwara zitandukanye imibare yaragabanutse, ikindi wajya kureba impfu yaba mu bana cyangwa ababyeyi nabyo byaragabanutse kuburyo bufatika.
Ababyeyi barenga 95% babyarira kwa muganga ariko mbere twari muri 60%”.
Akarere ka Burera gafite ibigo nderabuzima 19 na poste de santé 37 mu mirenge 17, hakiyongeraho n’ibitaro bya Butaro.
Ohereza igitekerezo
|
Iyi gahunda ninziza mukarere ka gasabo umurejye wa gikomero hejuru aho umusozi urajyirira abaturajye bahatuye bakora urujyendo rurerure kugera kwivuriro ntamodoka zihaba ni moto gusa aho ugutwarira kuva kubihumbi bibiri kuzamura abashinzwe babyigeho murakoze