Kuzirika inda nyuma yo kubyara bifasha ababyeyi ariko ni ibyo kwitondera

Kuzirika inda cyangwa kwambara umukandara ufashe mu nda cyane, bituma inyama zo mu nda zegerana nyuma yo kubyara, n’inda igasa n’isubiranye, ndetse kikaba n’igisubizo mu gufasha umugongo gukomera.

Abagore bamwe bitabira ubu buryo abandi ntibabyiteho ku mpamvu zitandukanye.

Gukoresha ubu buryo ariko, ni ibyo kwitonderwa ndetse bikwiye gukoreshwa n’uwabiherewe uburenganzira na muganga, kuko n’ubwo bifite akamaro hari ubwo bishobora no kugira ingaruka zikomeye ku mubyeyi zirimo n’urupfu bitewe n’uko ubuzima bwe busanzwe buhagaze.

Mu mubiri w’umuntu habamo utuntu dukweduka bita elasitomere (elastomers), tuba dusa n’aho twacikaguritse mu gihe cyo gutwita inda ikareguka, n’ibinure na byo biba byariyongereye ari na byo bifasha kugaburira umwana na nyina.

Iyo nda yaregutse, bifata igihe kugira ngo isubirane nyuma yo kubyara. Uburyo bufasha kuyisubiranya hifashishijwe kuyizirika bukaba butavugwaho rumwe n’ababyeyi. Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bavuga ko kugira ngo inda isubirane biterwa n’imiterere y’umuntu, abandi bakavuga ko utayiziritse idashobora gusubirana, abandi na bo bakavuga ko batabikora kubera ububabare baba bafite.

Dr Butoyi Alphonse, muganga w’ababyeyi, avuga ko kuzirika inda bisaba ubundi buryo bubyunganira akanasobanura akamaro kabyo.

Abagore bazirika inda bakoresheje uburyo butandukanye
Abagore bazirika inda bakoresheje uburyo butandukanye

Yagize ati “Kuzirika inda ubundi ni byiza, kuko bifasha umubiri gukomera (tonicité), ariko ubwabyo ntibyatuma inda isubirana burundu. Kugira ngo igende burundu ni uko biherekezwa n’imyitozo ngororamubiri n’imirire iboneye hagamijwe kugabanya ibiro (régime) kugira ngo isukari, ibinure n’amavuta bigabanuke. Ibi kandi ngo bifasha umugore wabyaye abazwe gukira vuba ndetse bikanafasha kugabanya ububabare bw’umugongo.

Dr Butoyi asobanura impamvu kuzirika inda nyuma yo kubyara ari ibyo kwitonderwa, ati “Ushobora kuzirika inda waragize indwara y’imitsi yitwa thrombosis (indwara ifata imitsi ijyana amaraso), ukaba wafunga imitsi bigatuma ugira ibibazo bikomeye kuko bituma amaraso adatembera neza bikagira ingaruka ku mutima n’ibihaha, bityo bikaba byanakuviramo urupfu. Bivuze ngo ni ukwitondera icyo kintu ukabikora ubijyanisha n’imyitozo ngororangingo kugira ngo bifashe amaraso gutembera neza ndetse wanabiherewe uburenganzira na muganga.”

Urubuga rwa interineti www.handbook.com avuga ko ubu buryo bwo kuzirika inda nyuma yo kubyara bugira akamaro, kimwe n’uko bwagira ingaruka. Urwo rubuga rukomeza ruvuga kandi ko byahozeho kuva kera no mu bihugu byateye imbere, ubu bikaba bikomeje gukorwa cyane muri Afurika, Aziya na Amerika.

Ababyeyi bagenda bahererekanya aya makuru mu miryango n’ubwo hari ibigenda bihinduka bitewe n’agace. Kuzirika inda bikorwa mu gihe kiri hagati y’ibyumweru 3 na 6 uhereye igihe umubyeyi yabyariye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nonese bivuzeko umubyeyi wabyaye yongera gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yibyumweru 6?
Ese umubyeyi wabyaye, abazwe yemerewe gukora imibonano mpuza bitsina ryari??

Nkundimfura Gedeon yanditse ku itariki ya: 28-01-2024  →  Musubize

Nonese bivuzeko umubyeyi wabyaye yongera gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yibyumweru 6?
Ese umubyeyi wabyaye, abazwe yemerewe gukora imibonano mpuza bitsina ryari??

Nkundimfura Gedeon yanditse ku itariki ya: 28-01-2024  →  Musubize

Noe c kuki iyo umuntu abazwe ahora agira ingaruka zabyo

umubyeyisarah yanditse ku itariki ya: 17-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka