Kuvura kanseri y’ubwonko bigiye kunyuzwa mu mazuru aho kubaga umutwe

Abaganga 25 bazobereye mu kuvura indwara zifata ubwonko no mu mazuru, bifashishije bagenzi babo baturuka mu Bufaransa, barimo kwitoza kuvura izo ndwara batarinze kubaga umutwe w’umuntu.

Abaganga b'inzobere mu kuvura kanseri ifata ubwonko bari muri Laboratwari y'Ibimenyetso by'ikoranabuganga (Rwanda Forensic Laboratory) barimo kwitoza kubaga mu bwonko banyuze mu mazuru
Abaganga b’inzobere mu kuvura kanseri ifata ubwonko bari muri Laboratwari y’Ibimenyetso by’ikoranabuganga (Rwanda Forensic Laboratory) barimo kwitoza kubaga mu bwonko banyuze mu mazuru

Bavuga ko mu minsi ine kuva tariki 20-23 Mutarama 2020, ngo bazaba bashobora gukumira umubare munini w’Abanyarwanda bajyaga kwivuriza indwara za kanseri mu mahanga, nyuma yo gushobora kuvura ikomeye ifata ubwonko.

Umuganga mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal hamwe no mu bya Gisirikare biri i Kanombe, Dr. Nkusi Emmy Agabe, avuga ko mu minsi itatu ya mbere aba baganga bitoreje ku murambo, ariko ko kuri uyu wa kane tariki 23 Mutarama 2020 ngo bari bubage abarwayi ba kanseri babiri bakiri bazima.

Dr. Nkusi agira ati “Turabaga indwara ziri mu mutwe duciye mu mazuru, iyo ugeze hejuru y’inkanka ni bugufi bw’aho tuba dushaka kujya, hari indwara ziba ziri mu bwonko. Uku kubaga (chirurgie) kurahambaye ariko akamaro kabyo ni uko tugera ku ndwara tukayibaga tutagize inkovu dusigira umutwe w’umuntu.

Igihe cyo kurwara inkovu na cyo kiragabanuka cyane kuko uba waciye mu mazuru aho kubaga umutwe, ibi mu Rwanda ntabwo twabikoraga cyane.

Aba baganga babanje kwitoreza ku murambo, ariko ngo barahita batangira kubaga abantu bazima
Aba baganga babanje kwitoreza ku murambo, ariko ngo barahita batangira kubaga abantu bazima

Kuva aho tuboneye icyuma cyo gushiririza, abarwayi ba kanseri boherezwaga hanze batangiye kugabanuka, nitumara gukora ibi bizatuma abarwayi ba kanseri tubohereza mu Bitaro bya Gisirikare (i Kanombe)”.

Dr. Nkusi avuga ko atazi neza umubare w’Abanyarwanda bajya kwivuriza mu mahanga indwara za kanseri, ariko ngo bari mu nzira zo kuruhura abahendwaga n’amatike yo kujyayo.

Bafashijwe n'inzobere zo mu Bufaransa
Bafashijwe n’inzobere zo mu Bufaransa

Mu ngaruka zaterwa n’uku kuvura kanseri y’ubwonko binyuze mu mazuru, ngo harimo iyo kudahumurirwa cyangwa kutanukirwa neza, ndetse no gukorwa rimwe na rimwe n’ibyo kunywa umuntu aba arimo gufata.

Inyandiko ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iherekeza ibi bisobanuro bya Dr. Nkusi Agabe, ivuga ko kuvura indwara ya kanseri binyuze mu kubaga mu mazuru, ari umwihariko u Rwanda rugaragaje mu karere ruherereyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka