Kutabona muganga w’amenyo hafi bibatera kwivuza magendu

Abatuye mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze bavuga ko batabona ubuvuzi bw’indwara z’amenyo ku kigo nderabuzima cya Gashaki bigatuma bajya kuyivurirza muri ba magendu.

Izi ndwara bavuga ko zigenda ziyongera, ngo bamaze igihe kinini basaba kwegerezwa umuganga, ariko na n’ubu ntibarabona igisubizo.

Uwitwa Tuyishimire Pierre wo muri uyu murenge yagize ati “Ni ikibazo kitwugarije cyane, nawe uzi ukuntu amenyo arwaye aryana, tujya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Gashaki nta baganga babishinzwe bahari. N’uwo ugerageje kuhasanga avura ibindi arakubwira ngo utahe ujye woza amenyo ukoresheje cologate, tukabikora, ugategereza kuzakira bikanga; ni ikibazo kiduhangayikishije”.

Abahitamo kuva muri aka gace bajya kwivuriza mu bitaro bikuru bya Ruhengeri bakora urugendo rw’ibirometero bikabakaba 40, abatabishoboye bo ngo bahitamo kujya kuyivuriza muri ba magendu bayabakuriramo cyangwa bakabaha imiti bahiye.

Yagize ati “Hari bamwe bajya kwivuza kwa magendu, agapfa kurigukuriramo, hari n’abaduha imiti yo mu bisambu yo kunywa no gusiga ku menyo; uburyo akoresha bwose nta we uba yitaye ku zindi nkurikizi, icyo umuntu aba ashaka ni umukiza ubwo buribwe sakindi ikazaba ibyara ikindi”.

Yongeyeho ko “Urugendo rwo kuva aha dutuye ujya mu mujyi wa Musanze kuhivuza ruratuvuna kuko ni kure, nta modoka tugira umuntu yatega ziva hano, n’ugerageje gutega iyo moto biba byamuhenze, yagira imyaku agasanga mu bitaro bya Ruhengeri huzuye abantu benshi ntavurwe agatahira aho. Tujya mu bavuzi ba magendu kugira ngo turebe ko bucya”.

Ngo ni ikibazo bagejeje ku nzego zitandukanye z’ubuyobozi bategereza ko gikemuka baraheba.

Rukundo Filipo agira ati “Twatakambiye ubuyobozi, n’abadepite baza kwiyamamaza twakibagejejeho, twaherutse badusezeranya kutuvuganira, nta cyakozwe. Amenyo yacu yarangiritse, abandi ashiramo”.

Iki kibazo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki na we avuga ko bamaze igihe basaba ko gikemurwa, icyakora ngo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwabijeje ko mu gihe kitarenze ukwezi hazaba habonetse umuganga w’amenyo uzajya atangira izo serivisi ku kigo nderabuzima cya Gashaki.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV yabwiye Kigali Today ko bamaze iminsi muri gahunda zo kwegereza abaturage ubuvuzi hafi yabo, by’umwihariko mu bice byegereye umupaka.

Ibi bikaba biri gukorwa mu kwirinda abaturage basohoka igihugu bajya gushakira izo serivisi ahandi nyamara no mu Rwanda zihari.

Yagize ati “Tugiye gukorana bya hafi n’ibitaro bya Ruhengeri dushake igisubizo cyihuse, umuganga w’amenyo aboneke, kandi nijeje abaturage ko vuba cyane biri bukorwe, batangire kubona iyo serivisi hafi yabo”.

Abasaba kubungabunga isuku y’amenyo mu buryo buhoraho kugira ngo birinde ingaruka z’indwara ziterwa no kutayitaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mu gihugu hose iki kibazo kirahari,sinzi impamvu igihugu cyacu kitohereza abaganga b’ amenyo nabo ngo bagere kuri za centre de sante,nk’uko bashyizeho na bashinzwe indwara zo mu mutwe!!!

Caritas Uwimana yanditse ku itariki ya: 30-01-2020  →  Musubize

Iki cyo ni ikibazo ndetse gikeneye igisubizo kihuse kuko gishobora kuzanira abaturage bivuje magendu kuhakura ubwandu bw’izindi ndwara harimo n’izidakira nka VIH/SIDA, Hepatite,...cyangwa bakaba bagiriramo n’ibyago byo gucibwa urwasaba kuko bakuwe amenyo n’abatabifitiye ubumenyi n’ubushobozi. Murakoze!

Alias yanditse ku itariki ya: 30-01-2020  →  Musubize

Iki cyo ni ikibazo ndetse gikeneye igisubizo kihuse kuko gishobora kuzanira abaturage bivuje magendu kuhakura ubwandu bw’izindi ndwara harimo n’izidakira nka VIH/SIDA, Hepatite,...cyangwa bakaba bagiriramo n’ibyago byo gucibwa urwasaba kuko bakuwe amenyo n’abatabifitiye ubumenyi n’ubushobozi. Murakoze!

Alias yanditse ku itariki ya: 30-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka