Kutabona amacumbi hafi bituma abaganga bo mu bitaro bya Butaro bataramba mu kazi

Abaforomo n’ababyaza bo mu bitaro bya Butaro baravuga ko batabona aho bacumbika hafi y’ibitaro bikabagiraho ingaruka zo kutanoza serivisi batanga, na bo ubwabo bikababangamira.

Aha Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente ari kumwe na Dr Mpunga Tharcise amwereka imiterere y'ibi bitaro
Aha Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente ari kumwe na Dr Mpunga Tharcise amwereka imiterere y’ibi bitaro

Ibitaro bya Butaro biri mu Karere ka Burera bikaba ari iby’icyitegererezo mu kuvura indwara ya kanseri mu Rwanda no mu karere u Rwanda ruherereyemo. Aba baganga bavuga ko ibyo bitaro byakira umubare munini w’abajya kuhivuriza, bikaba ngombwa ko bakenera ababitaho mu buryo buhoraho.

Ariko ngo kuba iki cyiciro cy’abaganga bakora badafite aho kuba ni ikibazo bifuza ko gikemurwa. Umuganga uhagarariye abaforomo n’ababyaza mu bitaro bya Butaro witwa Dushimimana Emmanuel yagize ati: “Usanga dukora ariko tudafite aho ducumbika, kubera ko ntaho wabona inzu ishobora gukodeshwa. Ibi bituma tujya gutura mu Mujyi wa Musanze, bigasaba gukora urugendo rw’amasaha abiri n’imodoka na zo ziboneka bigoranye, tukagera mu rugo bwije, kuza mu kazi bikadusaba kurara tudasinziriye kugira ngo tuzinduke”.

Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagiriraga uruzinduko mu Karere ka Burera ku wa mbere tariki ya 23 Nzeri 2019 hagamijwe kureba imitangire ya serivisi muri ibi bitaro no kumenya uko abakozi babyo babayeho, aba baganga bamugaragarije ko hari abahitamo kujya gukora ahandi kubera iyo mvune.

Dushimimana yakomeje agira ati: “Benshi muri twe bahitamo kwigira ahandi hafi bashobora kubona aho gutura biboroheye, muri abo haba harimo benshi ibitaro byahaye amahugurwa yo ku rwego ruhanitse, basezera akazi ubwo bumenyi bakabwijyanira ahandi, ibitaro bigasigarira aho, imitangire ya serivise ikaba isubiye hasi. Twifuza ko iki kibazo gikemurwa tugakora dutekanye”.

Umuyobozi w’ibi bitaro Dr Mpunga Tharcisse yavuze ko buri mwaka nibura abaforomo n’ababyaza 30% basezera akazi bakigira ahandi, uyu mubare ukaba uteye impungenge. Yagize ati: “Ni ikibazo tubona ko gikwiriye guhurirwaho na Leta n’abikorera, bakaba badufasha kubaka inzu zikodeshwa, n’ibindi bikorwa nk’amahoteri cyangwa amaguriro afasha korohereza abagana ibi bitaro n’abakozi babyo kubona ibyo bakeneye hafi bitabasabye kwirirwa bakora ingendo ndende”.

Abaganga bo mu bitaro bya Butaro basobanuriye Minisitiri w'intebe uko bakira ababagana baje kwivuza indwara ya kanseri
Abaganga bo mu bitaro bya Butaro basobanuriye Minisitiri w’intebe uko bakira ababagana baje kwivuza indwara ya kanseri

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko iki kibazo kigiye gushyirwa mu byihutirwa; by’umwihariko hashyirwa imbaraga mu kwihutisha imirimo y’ikorwa ry’umuhanda uzaturuka muri Base ukanyura muri uyu murenge wa Butaro ukomereza mu Kidaho. Ibi ngo bizatuma abikorera bagira umuhate wo kubaka amacumbi, bikemure iki kibazo.

Yagize ati: “Nkigera aha hantu nanjye byanteye kwibaza nti ese mucumbika hehe bigenda bite? Kuko nabonye ari urugendo rurerure, ikibazo mufite kirumvikana kandi gifite ishingiro. Turareba uko twaganira n’inzego zose bireba kuva ku rwego rw’akarere kuzamura ku rwego rw’igihugu, turebe icyihutirwa twakora mu gushaka umuti w’iki kibazo”.

Ibi bitaro bifite abakozi 227 barimo abadogiteri, abaforomo, ababyaza n’abandi bakozi, hafi ya bose bakaba bakora bataha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka