Kunywa umuti gatatu ku munsi ntibivuze kuwunywa mu gitondo, saa sita na nijoro

Hari abantu bazi ko iyo barwaye , muganga akabandikira umuti ugomba kunyobwa gatatu ku munsi, biba bivuze ko bagomba kuwunywa mu gitondo, saa sita na nijoro.

Abahanga mu by'imiti bavuga ko kunywa umuti gatatu ku munsi bivuze kuwunywa nyuma ya buri masaha umunani
Abahanga mu by’imiti bavuga ko kunywa umuti gatatu ku munsi bivuze kuwunywa nyuma ya buri masaha umunani

Iyo myumvire itari yo kandi, iragenda igashimangirwa na bamwe mu bacuruza imiti(pharmaciens), na bo akenshi usanga badafata umwanya, ngo basobanurire umurwayi uko umuti yandikiwe na muganga ukwiriye gukoreshwa kugira ngo umuvure neza.

Abenshi mu bagura imiti muri za farumasi, barabizi ko iyo ucuruza imiti abonye urupapuro muganga yanditseho umuti runaka, arufata yasanga uwo muti awufite, agahita awupfunyika, niba ari ibinini, inyuma ku gapapuro akandikaho, ngo “1-1-1”, cyangwa se ngo “2-2-2” bitewe n’umubare w’ibinini umuntu yandikiwe na muganga.

Iyo arangije kwandika iyo mibare ku cyo yapfunyitsemo imiti, ahita abwira uwaje kuyigura ati “Imiti ifatwa mu gitondo, saa sita na nijoro”. N’iyo ari imiti baha abana akenshi iba iri mu ducupa, hari utanga umuti akandika iyo mibare ku gakarito k’umuti, nyuma akabwira uwavuje umwana ati “Ujye uwumuha mu gitondo, saa sita na nijoro”.

Nyamara si uko bikwiye kuba bigenda, nk’uko Bizimana Francois, umuyobozi wa ‘Rite Pharmacies’, akaba impuguke mu by’imiti (pharmacien), yabisobanuye ubwo yaganiraga na Kigali Today.

Umurwayi iyo adafashe umuti uko bikwiye ushobora kutamugirira akamaro
Umurwayi iyo adafashe umuti uko bikwiye ushobora kutamugirira akamaro

Bizimana yagize ati “Ubundi, ibyo kuvuga ngo umuti ufatwa mu gitondo saa sita na nijoro, ni ibintu byagiye mu bantu barabimenyera, ariko nta gisobanuro bifite mu buryo bwa siyansi, kuko ubundi iyo bavuze ko umuti unyobwa gatatu ku munsi, uwunywa aba agomba gushyiramo intera y’amasaha 8.”

Yakomeje asobanura ati “Ni ukuvuga ko niba ari ibinini 3 ku munsi, umurwayi yagombye kunywa kimwe saa moya za mu gitondo, icya kabiri akakinywa saa munani, icya gatatu akakinywa saa tatu z’ijoro. Iyo bidakozwe bityo, umuntu ashobora gufata umuti mwinshi ugereranyije n’uwo agenewe (surdosage), ubwo umuti ukaba ukoreshejwe nabi."

Bizimana abajijwe impamvu abacuruza imiti badasobanurira ababagana uburyo buboneye bwo gufata imiti, ahubwo bagakomeza kubabwira ko bafata imiti gatatu ku munsi mu gitondo saa sita, na nijoro, yabisobanuye muri aya magambo, ati “Akenshi abacuruza imiti babwira abarwayi ko bafata imiti mu gitondo saa sita na nimugoroba, ahanini ari uburyo bwo kugira ngo bakore ibintu byihuse, kuko hari ubwo baba bafite abakiriya benshi, ku buryo nta mwanya babona wo gusobanurira buri murwayi ibijyanye n’amasaha agomba kunyura hagati y’umuti n’undi”.

Bizimana avuga ko uko kunywa imiti mu buryo butari bwo bishobora kugira ingaruka ku murwayi. Ingaruka ya mbere, ngo ni uko uwo muti ushobora kutavura umurwayi neza ku rugero rwari ruteganyijwe. Ikindi ngo kuko umubiri w’umuntu na wo usa n’ugendera ku masaha, ngo hari umuti ugira akamaro iyo umurwayi awunyoye mu gitondo, hakaba ugira akamaro unyowe ku manywa, hakabaho n’ugira akamaro unyowe nijoro.

Abahanga mu by'imiti bagira abantu inama yo kumara umuti nk'uko baba bawandikiwe na muganga
Abahanga mu by’imiti bagira abantu inama yo kumara umuti nk’uko baba bawandikiwe na muganga

Bizimana kandi, yasobanuye n’ingaruka ziterwa no kunywa imiti nabi, umurwayi asimbuka iminsi.

Ati “ubundi umuti ugomba kunyobwa ku kigero runaka, kugira ngo ugire akamaro. Iyo umurwayi anyoye umuti umunsi umwe, nyuma agasiba ntakurikiranye iminsi uko yabibwiwe na muganga, hari udukoko twitwa ‘mikorobe’ dushobora guhita dufatirana muri icyo gihe yasibye kunywa umuti, tukagerageza guhangana n’umuti, tugatuma habaho icyo bita ‘resistance’ ku muti, nyuma ukumva ngo ‘uno muti ntukivura umuntu’, nyamara hari ubwo biba byaratewe no kuwukoresha nabi.”

Naho ku bijya bivugwa ko umubiri w’umuntu runaka wahaze imiti, Bizimana yavuze ko ibyo byitwa ‘dependence aux medicaments’ mu Gifaransa , biba bishatse gusobanura ko uko umuntu afata imiti nabi, bituma yongererwa urugero rw’umuti yafataga, kuko ataba agifashwa n’urugero rw’umuti asanzwe afata, bitewe no kunywa ingano y’umuti ituzuye, cyangwa se umurwayi akayinywa akayihagarikira hagati.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka