Kugira abaganga bake bituma ibitaro bya Kabgayi bitanga serivise idashimishije

Bamwe mu bagana ibitaro bya Kabgayi biherereye mu karere ka Muhanga batangaza ko kuba abaganga n’abaforomo b’ibitaro ari bake bituma bahabwa serivisi batishimira.

Augustin Niyonzima urwariye kuri ibi bitaro, tariki 12/02/2012, yavuze ko akenshi serivisi bahabwa zikemangwa kuko abaganga n’abaforomo bakora kuri ibyo bitaro baba ari bake cyane ugereranije n’abarwayi.

Agira ati “Mu gihe umurwayi adahawe serivisi nziza, yijujutira abaganga akagenda avuga ko badakora neza kandi wenda akenshi ikibazo ataribo ahubwo ari uko baba bisaranganya ku barwayi benshi”.

Uyu mugabo akomeza avuga ko ikibazo cy’ubuke bw’abaganga gikunze kugaragara ku mugoroba no mu mpera z’icyumweru kuko nko mu ijoro usanga muri buri serivisi habarizwamo umuforomo umwe gusa kandi abarwayi baba ari benshi.

Niyonzima, umurwayi mu bitaro bya Kabgayi, avuga ibibazi bahura nabyo ku munsi w'abarwayi
Niyonzima, umurwayi mu bitaro bya Kabgayi, avuga ibibazi bahura nabyo ku munsi w’abarwayi

Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi, Dr Osée Sebatunzi, nawe ahamya ko bahura n’iki kibazo cy’abaganga bake kandi ibi bitaro biri mu bitaro biganwa n’abarwayi benshi mu Rwanda hose.

Sebatunzi ariko avuga ko ibitaro birimo kwishakamo ubushobozi bwo kugira ngo babashe gutanga serivisi nziza.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi agira ati “imikorere y’ibitaro turi kuyivugurura, abarwayi tubakira uko baje, twabashyiriyeho ushinzwe kubayobora, kandi uhawe serivisi itanoze afite uburenganzira bwo kubivuga, akavuga n’uwayimuhaye kuko buri serivisi y’ibitaro igiye iriho ifoto n’amazina by’uyikoramo”.

Ibitaro bya Kabgayi bifite abaforomo 106 ndetse n’abaganga 16. Ibi bitaro kandi bikorana n’ibigo nderabuzima 13 biherereye mu karere k’ubuzima ka Kabgayi ndetse na bimwe mu bigo nderabuzima biherereye mu turere twa Kamonyi, Ruhango na Ngororero.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka