Kubaka uruganda rukora inkingo biratangira muri Kamena uyu mwaka

Uruganda rwo mu Budage rwa ‘BioNTech’, rwatangaje ko rugiye gutangira kubaka uruganda rukora inkingo ‘mRNA vaccine factory’ i Kigali mu Rwanda, kugira ngo bifashe ibihugu bya Afurika gutangira kuzikorera ubwabyo.

Ibikorwa byo kubaka urwo ruganda rukora urukingo rwa mRNA muri Kigali, biteganyijwe gutangira ku itariki 23 Kamena 2022, nk’uko byavuzwe mu itangazo ryasohowe n’abakora urwo rukingo.

Biteganyijwe ko ibyiciro bibiri bya mbere by’urwo ruganda, bizubakwa ku buso bwa metero kare 800, uruganda icyo gihe rukazaba rufite ubushobozi bwo gukora inkingo za ‘Pfizer-BioNTech Covid-19’ zigera kuri miliyoni 50 ku mwaka.

Nk’uko bigaragara muri iryo tangazo, biteganyijwe ko umuhango wo gutangiza ibikorwa byo kubaka urwo ruganda muri Kigali, uzitabirwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari kumwe n’abandi bakuru b’Ibihugu bitandukanye ndetse n’abayobozi baturutse mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ‘WHO’.

Ku ntangiriro, abakozi ba ‘BioNTech’ bazabanza gukorera kuri urwo ruganda ruzaba rwubatswe mu Rwanda, kugira ngo bafashe mu kwihutisha ikorwa ry’urukingo rwa ‘mRNA-based vaccine’ rukozwe neza, ndetse banafasha mu guha ubumenyi abakozi b’Abanyarwanda, kugira ngo mu gihe runaka bazajye barukora ubwabo.

Inkingo zizakorerwa muri urwo ruganda, biteganyijwe ko zizakoreshwa mu Rwanda, izindi zikoherezwa mu bindi bihugu by’ibinyamuryango bya Afurika yunze Ubumwe, ariko zitoherejwe mu buryo bw’ubucuruzi bugamije inyungu.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, urwo ruganda ruzubakwa mu cyanya cyahariwe inganda (Special Economic Zone), giherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri Ngamije yavuze ko ubushobozi bw’urwo ruganda buzagenda bwongerwa bijyanye n’imikoranire yo ku rwego rw’Umugabane w’Afurika, kugeza ubwo ruzaba rukora za Miliyoni amagana z’inkingo za ‘mRNA vaccine’, nk’uko byatangajwe na The New Times.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka