Abaturage babona Ambulance aho batuye ntibakwiye kumva ko ishyano ryaguye - RBC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kiranyomoza amakuru yagaragaye mu mashusho (Video) avuga ko muri Kimisagara mu Mujyi wa Kigali hari abarwayi benshi ba COVID-19.

Muri ayo mashusho hagaragaramo imbangukiragutabara (Ambulance) n’abantu bambaye imyenda y’ubururu imeze nk’amakanzu, hakumvikanamo ijwi ry’umuntu uvuga ko iyo mbangukiragutabara itwaye abo mu rugo bose, ndetse ko muri ako gace hari abarwayi benshi ba Coronavirus.

Umuyobozi w’ ishami ry’itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Julien Mahoro Niyingabira, yabwiye Kigali Today ko nta gikuba cyacitse, ndetse ko ibivugwa muri ayo mashusho atari byo.

Yahereye ku myenda y’ubururu abo bantu bari bambaye, asobanura ko ari imyenda yambarwa n’abaganga mu rwego rwo kwirinda mu gihe bagiye gufasha umurwayi wa COVID-19 cyangwa undi wese uyikekwaho.

Ati “Kuba abaturage babigizeho impungenge birumvikana, icyakora bakwiye gusobanukirwa ko uyikekwaho bitaba bivuze ko yamaze kwemezwa ko arwaye.”

Julien Mahoro Niyingabira avuga ko umuntu uyikekwaho ajyanwa ahabugenewe agafatwa ibizamini, hakemezwa niba arwaye cyangwa atarwaye.

Ati “Rero niba abaturage babonye ambulance ije gutwara umuntu, ntabwo bisobanuye ngo ubwo COVID-19 irahari, yahageze yahuzuye hose, ahubwo iyo modoka iba ije gutwara abagaragaje ibimenyetso cyangwa abakekwa, bagafatwa ibizamini, hakemezwa niba barwaye cyangwa batarwaye.”

Uyu mukozi muri RBC avuga ko kuba abaturage babona imbangukiragutabara aho batuye bidakwiye guca igikuba ngo bumve ko ishyano ryaguye, kuko ibyo ari ibisanzwe bikorwa.

Icyakora na none yibutsa abaturage ko badakwiye kwirara, ahubwo ko bakwiriye gukomeza gukurikiza inama n’amabwiriza inzego zibishinzwe zashyizeho mu rwego rwo kwirinda kwandura COVID-19.

Yaboneyeho gukangurira abantu kuguma mu ngo, birinda kwegerana, kandi bakaraba intoki kugira ngo bagire uruhare mu gutuma iki cyorezo gicika vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

#COVID-19

CYANE CYANE TWIRINDE UMUCO WO GUHURURA

GRUEC yanditse ku itariki ya: 24-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka