Ku isabukuru ye y’amavuko yatanze ingingo ze ngo zizafashe abandi

Umwana w’umuhungu witwa Ridge Scolley, ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri Leta ya Minnesota, yatanze ingingo ze z’umubiri kugira ngo zizahabwe abantu barwaye bazikeneye.

Ridge watanze ingingo ze ngo zifashe abandi (Ifoto:Internet)
Ridge watanze ingingo ze ngo zifashe abandi (Ifoto:Internet)

Uwo mwana yatanze iyo mpano ku munsi we w’isabukuru ye y’imyaka icumi y’amavuko. Ibyo byabaye nyuma y’uko abaganga bemeje ko ubwonko bwe bwangiritse ku buryo budashobora gukira.

Ubwonko bwe bwangiritse nyuma y’impanuka yagize ubwo yarimo akina basketball ari kumwe na babyara be, aza kugwa akubita umutwe hasi, bituma ubwonko bukomereka ku buryo nta kundi gukira.

Nkuko bisobanurwa n’umuryango we, umwana akimara kugwa yajyanywe kwa muganga ahitwa i Sanford ‘Sanford Medical Center’ kugira ngo yitwabweho n’abaganga, ariko abo baganga baje kwemeza ko ubwonko bwe butazigera bukira kuko bwakomeretse cyane.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru, yari kuba ari isabukuru ya Ridge, abagize umuryango we bateraniye imbere y’ibitaro mu rwego rwo kuzirikana ubuzima bw’umwana wabo, bavuga ko yifuje gutanga ingingo ze agafasha abandi barwaye bazikeneye.

Nyinawabo witwa Stacey Morris yabwiye ikinyamakuru ‘WDAY’ ko “Aho kugira ngo we yakire impano ‘gifts’, ahubwo we yatanze impano ku muntu uyikeneye. Ibi ni byo Ridge yashatse, yari umuntu wita ku bantu, ukabona abakunze igihe cyose”.

Nyuma y’uko uwo mwanzuro wo gutanga ingingo ku bazikeneye ufashwe, mukuru wa Ridge ndetse na mushiki we, bahagaze imbere y’ibyo bitaro bafite ibendera ryanditseho ngo ‘donate life’ bisobanuye ‘gutanga ubuzima’, ibyo babikoze bashaka kugaragaza ko muri ibyo bitaro harimo kubera ibyo gutanga ingingo (organ transplant).

Abo mu muryango wa Ridge bakoze urugendo rugaragaza ubutwari bwe (Ifoto:Internet)
Abo mu muryango wa Ridge bakoze urugendo rugaragaza ubutwari bwe (Ifoto:Internet)

Ababyeyi ba Ridge bari kumwe n’abandi bana babo babiri, bakoze urugendo rugaragaza ubutwari bwa Ridge ‘Hero Walk’, aho barukoranye na Ridge, bamujyana mu cyumba yagombaga kuabagirwamo, bakaboneraho no kumusezeraho bwa nyuma.

Bishatsemo imbaraga zo kuba maso ijoro ryose no kubana n’umuhungu wabo muri uwo munota wa nyuma.

Nyinawabo Morris yanditse ku rubuga ‘GoFundMe’ rw’ababyeyi ba Ridge agira ati “Nishimiye kubamenyesha ko umuntu wa mbere uzabona impano y’ingingo yatanzwe na Ridge ari umwana w’umuhungu ufite imyaka itandatu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka