Korea y’Epfo yahaye u Rwanda inkunga y’udupfukamunwa ibihumbi 100
Igihugu cya Korea y’Epfo cyahaye u Rwanda udupfukamunwa ibihumbi 100 two mu bwoko bwa KF94 dufite agaciro k’ibihumbi 100 by’Amadolari ya Amerika (akabakaba miliyoni 97 z’Amafaranga y’u Rwanda), tuzafasha mu guhangana na Covid-19.

Iyo nkunga yahawe u Rwanda binyuze mu Kigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC) ku wa 11 Nzeri 2020, igikorwa cyabereye ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.
Ibyo bikoresho byahererekanyijwe hagati ya Dr Emile Mwikarago, umuyobozi wa Laboratwari y’igihugu y’icyitegererezo ku ruhande rw’u Rwanda na Jongyun Choi, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri Ambasade ya Korea mu Rwanda.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko ari iby’agaciro kuba Korea yatanze iyo nkunga.
Ati “Twishimiye cyane inkunga Korea y’Epfo yatugeneye, ikindi ni uko utwo dupfukamunwa tuzadufasha guhagarika ikwirakwira rya Covid-19. Iki ni ikimenyetso cy’imikoranire myiza, inshuti nziza uyibona mu gihe gikenewe”.
Guverinoma ya Korea y’Epfo yiyemeje gutanga inkunga yayo mu kurwanya Covid-19 ahantu henshi hatandukanye, nk’uko bigarukwaho na Ambasaderi Jongyun.
Ati “Muri iki gihe cy’icyorezo kidasanzwe, ubufatanye bwaguye ni bwo bukenewe cyane. Korea izaba inshuti ya hafi y’u Rwanda mu bikorwa byarwo byo guhangana na Covid-19”.
Korea isanzwe itera inkunga u Rwanda mu bice bitandukanye birimo ikoranabuhanga, uburezi, ubuhinzi n’ibindi, binyuze mu Kigo cy’ubutwererane mpuzamahanga cya Koreya (KOICA).
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|