Koperative z’abajyanama b’ubuzima zirahamagarirwa kubaka amacumbi y’abaganga

Mu ruzinduko Minisitiri w’ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho, yagiriye ku bitaro bikuru bya Nemba mu Karere ka Gakenke tariki 30/08/2012, yahamagariye abikorera cyane cyane koperative z’abajyanama b’ubuzima kubaka amacumbi y’abaganga.

Minisitiri asobanura ko kubaka amacumbi y’abaganga ari uburyo bwiza bwo gushora imari kwa koperative z’abajyanama b’ubuzima bahereye ku mafaranga bagenerwa na minisiteri, bikazabyarira inyungu koperative ku buryo buhoraho.

Ibi bizakemura ikibazo cy’abaforomo n’abaforomokazi babura amacumbi mu byaro bityo ugasanga barashaka gukora mu mijyi cyangwa no hafi y’umuhanda; nk’uko byemezwa na Minisitiri w’ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho.

Minisitiri Binagwaho yongeraho ko igihe cyose ubuyobozi bw’akarere bwubatse ikigo nderabuzima bugomba gushishikariza abikorera guzamura amazu y’amacumbi y’abaganga hafi aho, kuko Leta idashobora gukora byose.

Minisitiri yerekwa ibikoresho byo kwa muganga biri mu bitaro bya Nemba (Photo: N. Leonard).
Minisitiri yerekwa ibikoresho byo kwa muganga biri mu bitaro bya Nemba (Photo: N. Leonard).

Muri uru rugendo, Minisitiri w’ubuzima yijeje akarere ko ibigo nderabuzima bibiri bazubaka muri uyu mwaka n’ikindi cyuzuye, Minisiteri izabiha ibikoresho byo mu kwa muganga na pano zitanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba bitarenz tariki 15/09/2012.

Minisitiri w’ubuzima yashimye ubufatanye buri hagati y’ubuyobozi bw’akarere n’abafatanyabikorwa batandukanye bugaragazwa n’imbaraga bashyira mu bikorwa by’ubuzima ariko, yasabye akarere kongera ingufu mu gukangurira ababyeyi kwisuzumisha mbere yo kubyara.

Minisitiri yibukije ko Leta ishyize imbere kongera ubumenyi bw’abaganga cyane cyane abafite icyiciro cya A2, aho iyo gahunda yatangiranye n’abayobozi b’ibigo nderabuzima kugira ngo babone icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) ikazanagera ku baforomo bose bakora mu mavuriro ya Leta.

Kubera iyo mpamvu hafunguwe andi mashuri makuru atatu y’ubuganga mu gihugu harimo n’ishuri rikuru rya Ruli, riherereye mu Karere ka Gakenke rizatangira mu minsi iri imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, atangaza ko inzego zitandukanye zikorera mu karere zashyize imbaraga mu gukangurira abaturage kugira isuku ku mubiri no mu ngo ndetse no kurwanya indwara z’imirire mibi bahinga n’akarima k’igikoni.

Ashimangira ko muri iyi mihigo, akarere gafatanyije n’imirenge bazakora ibishoboka ku bijyanye na mitiweli bakava ku gipimo cya 96 % cy’umwaka ushize bakagera ku gipimo cy’i 100%.

Umuyobozi w'ibitaro bya Nemba yagaragaje ko bakeneye abaganga b'inzobere mu kubaga (Photo: N. Leonard)
Umuyobozi w’ibitaro bya Nemba yagaragaje ko bakeneye abaganga b’inzobere mu kubaga (Photo: N. Leonard)

Mbere yo kuganira n’abahagarariye abajyanama b’ubuzima n’abakozi b’ibitaro bikuru bya Nemba, Minisitiri w’ubuzima, yatambagijwe serivisi zitandukanye zikorera mu bitaro yirebera uko abarwayi bavurwa n’uko ibikoresho by’ibitaro bihagaze.

Habimana Jean Baptiste, umuyobozi w’ibitaro bya Nemba, yavuze ko ibitaro ayobora bifite ikibazo cy’abakozi bakeya ndetse bikaba bikeneye abaganga b’inzobere mu kuvura indwara zitandukanye cyane cyane umuganga waminuje mu kubaga kuko bakira abantu benshi bagize impanuka.

Ibitaro bikuru bya Nemba byashinzwe mu mwaka w’i 1974 na Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri ariko bifashwa na Leta.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dukosore inyandiko mukoresha, ntibavuga abaganga bavuga abforomo n’abafomokazi. Umuganga ni umunti warangije Medicine/ uwo bita mu yandi magambo Docteur. Ntimukajye mwitiranya ibintu. Aho kuvuga abaganga mwavuga abavuzi byibura. Ikindi mumenye eshero y’ibitaro, Ikigo nderabuzima,.. mutandukanye amashuri makuru y’ubuvuzi n,amashuri y’ubuganga biratandukanye kure cyane. so mujye mwubaha umwuga nta gihe uzita Police officer army officer cg wite coporal capitaine. ibindi ndabakunda cyane mwe mutandukanye byibura n’ibindi bipapuro byandika amakuru.

Muganga yanditse ku itariki ya: 31-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka