
Nubwo nta rugingo rwo ku mubiri w’umuntu rw’imburamumaro, dushobora kwemeranya n’abatari bake ko izuru ari kimwe mu ngingo z’ingenzi mu zigize umubiri w’umuntu.
Uretse kuba izuru rifasha abantu guhumeka n’ibindi bikorwa bitandukanye rifasha nyiraryo, ariko usanga rinatuma urifite agaragara neza mu maso y’abamureba ku buryo ugize ibyago byo kuribura aba umugani ku bamureba.
Bihinduka ubusembwa bigatangira kujya bimutera ipfunwe muri bagenzi be, bigakurizamo bamwe kugenda bahapfutse n’ibindi byose bishobora gutuma ritagaragarira abamubona.
Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma umuntu agira ibyago izuru rye rikavaho, zirimo uburwayi, impanuka n’izindi.

Urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda rumaze gutera imbere mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ku buryo indwara z’ibanze zisigaye zivurwa zose uko zakabaye, hakabamo n’uruhare rw’abajyanama b’ubuzima.
Uyu munsi noneho, u Rwanda rwerekeje amaso no kuri za ndwara zikomeye cyane cyane izitandura.
Uyu munsi, umugore/umukobwa ufite amabere yaguye ashobora kuyahagarika. Ni na ko bimeze ku bafite ibicece, ikibuno kinini n’ibindi.
Iyo abishatse barabimugabanyiriza agasubira uko yahoze mbere, aha akaba ari naho umutu udafite izuru ashobora gutererwaho irindi, byose bigakorwa bidasabye umuntu kurira rutemikirere ngo ajye kubikoresha imahanga.

Ibyo byitwa kubaga umuntu hagamijwe gukosora inenge (reconstructive surgery) cyangwa hagamijwe ubwiza (cosmetic surgery) byose bikibumbira mu kizwi nka ‘Plastic Surgery’.
Muri iyi nkuru turaza kwibanda gusa ku gukoresha uburyo bwa ‘Plastic Surgery’ ku mazuru ibizwi cyane nka ‘Rhinoplasty’. Serivise ya mbere y’uwateye izuru mu Rwanda, yakozwe mu 2017.
Aha bifashisha imbavu nk’ebyiri za nyir’ubwite, bakaba ari zo bakoramo akagufa ko kuzuru, ubundi hakanafatwa umubiri muto wo ku gahanga, ukaba ariwo ukoreshwa hakorwa izuru. Ni igikorwa gishobora gufata amasaha ari hagati ya 4 kugera kuri 5 bakuramo imbavu, hamwe n’indi saha 1 kugera kuri 2 igihe batangiye guteraho izuru.
Marie Claire Nzitabakuze w’imyaka 48, ni umubyeyi wo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, akaba ari we muntu wa mbere mu Rwanda waterewe izuru mu myaka umunani ishize, nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugabo we, akariruma akarikuraho.
Agira ati “Twari dusanzwe tugirana amakimbirane, uwo munsi aza yarakaye cyane, arantungura ararirya, ashikuza rimwe gusa rihita rigenda, hasigara hasamye. Ntabwo nashoboraga guhumeka, kandi n’ibisimba byashoboraga kuba byajya mu gihanga, nkagira n’isoni zo kujya mu bantu, nkagenda mpapfutse, nambaye agapfukamunwa.”
Arongera ati “Ntabwo nashoboraga guhumeka, sinabashaga kurya, mbese nari mfite ikibazo gikomeye cyane, kuko ntabashaga no gushyira akantu ku mutwe (kwikorera), ntabasha no kunama, nari umuntu wicariye aho gusa, bakangaburira ndi aho gusa, nabwo bikantera ikibazo kuko naribwaga cyane, numvaga ko ibyanjye birangiye ntazongera kugira izuru.”
Nyuma yo kubaho muri ubwo buzima bugoye bwo kutagira izuru mu gihe cy’amezi abiri, uyu mubyeyi avuga ko yaje koherezwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ahuzwa n’umuganga w’Umunyamerika wamuvuye agaterwaho irindi zuru.

Ati “Bakase ku rubavu, bakata no ku gahanga, bakajya baterateranya. Nagiye gukanguka numva ndiho undi mubiri, bakajya basigaho indi miti, bampa n’indi yo kunywa, igihe kigeze mbona rwose nabaye Marie Claire. Nahise nishima, nshima Imana cyane, na Perezida wacu wabanye n’amahanga bigatuma abazungu bagera iwacu bakatuvura ibintu bikomeye bitya, burya na we yabigizemo uruhare (Perezida Kagame), kuko iyo aba atari we ntabwo baba baraje mu Rwanda.”
Angelique Mukeshimana wo mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, ni undi mubyeyi w’abana batatu, wavukanye ikibazo cyo kutagira izuru, uvuga ko yarwaye indwara y’ibibari, bigasaba imyaka 32 kugira ngo abone izuru nyuma y’ubuvuzi yari aherewe muri CHUK.
Avuga ko byamuteraga ipfunwe kubera ko uko yajyaga mu bantu bamusekaga, kubera ko yabaga atameze nkabo.
Ati “Nari mbimaranye imyaka 32, kuko maze imyaka hafi ine bambaze. Imbogamizi ya mbere nagiraga ni uko najyaga mu bantu bakanseka, kubera ko sinabaga meze nkabo, najya ku ishuri abanyeshuri bakanseka nkumva nanjye ubwanjye binteye ipfunwe zo kujya ku ishuri, kandi no kwipfuna byarangoraga najya kwipfuna bikambangamira.”
Yakomeje kugerageza gushaka ubuvuzi hirya no hino mu gihugu, ariko ntabubone bitewe n’uko nta bushobozi bwari bwakaboneka, ariko nyuma aza kubwirwa ko muri CHUK bikorwa, afata icyemezo cyo kujyayo ariko afite ubwoba.
Ati “Kubera ko ari ibintu nari naravukanye, numvaga nibambaga ndi bupfe, bakambwira bati genda barakubaga urapfa. Muganga yarambwiye ngo bazabaga hano mu rubavu nkumva ni inyama bazabaga, ariko simenye ko ari utugufa bazakuramo. Nabimenye nyuma bamaze kumbaga kamwe bagashyizemo, nkozeho ndavuga nti ibi n’ibiki, kuko bafashe utugufa dutatu, badushyiramo, akandi ni ko babitse kuzashyiramo imbere.”
Arongera ati “Namaze umunsi wose mu kinya, ariko mvuyemo nanjye nakwireba nubwo hari hapfutse, nareba izuru nkumva ni byiza, ndavuga nti ntacyo reka nihangane mbabare ariko mere nk’abandi kuko numvaga bimbangamiye pe.”

Dr. David Shaye, umuganga w’umunyamerika ufite uburambe burenga imyaka 20, mu bijyanye no kubaga hagamijwe gukosora inenge (Reconstructive Surgery), harimo igera kuri 11 amaze abikorera mu Rwanda, ariko yibanda cyane mu gice cyo mu isura.
Avuga ko muri iyo myaka amaze mu Rwanda hari byinshi yahigiye ndetse n’ibyo abaganga b’Abanyarwanda bamwigiyeho, ku buryo uyu munsi bafite ubushobozi bwo kuba babyikorera badakeneye ubufasha bwe.
Ati “Mba nizeye neza ko nshobora gutangira kubaga nkaba nabisigira bagenzi banjye dukorana bakaba babirangiza. Hari n’igihe mbona umurwayi nkamwohereza kuri bagenzi banjye nkababwira kubikora, kubera ko bafite ubushobozi bwo kubikora kuva mu ntangiriro.”
Dr. Shaye avuga ko agereranyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika yakoreyemo birimo Zimbabwe na Nigeria, u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu bijyanye n’ubuvuzi muri rusange ariko by’umwihariko kubijyanye n’ubwo kubaga, kuko abarwayi bafashwa, bakitabwaho, bakanakurikiranwa nkuko bikwiye.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe uburwayi bufata amazuru, amatwi, imihogo n’ijosi muri CHUK akaba anabyigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Isaie Ncogoza, avuga ko ubuvuzi bwabyo bumaze gutera imbere mu Rwanda ugereranyije na mbere.

Ati “Mu mwaka wa 2010 twari dufite abaganga bavura amatwi, amazuru, imihogo n’ijosi batarenga batatu, bamwe barimo n’abakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ariko guhera 2010, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kwigisha abakora muri icyo gice, kugeza ubu tukaba tumaze kwigisha abaganga barenga 20 bari hirya no hino mu gihugu.”
Arongera ati “Uretse ibyo byo kuvura izo ndwara z’imihogo, amatwi n’amazuru, tugeze noneho mu gice cyo kugira aho abantu bashobora kugira nk’ubusembwa buri mu maso, ku mazuru, bashobora gukora ku buryo bwimbitse kuba babusiba (reconstruction).
Mu myaka myinshi ishize ntabwo twigeze tugira abantu bavura indwara z’ubusembwa ku mubiri, ariko ubu tukaba dufite abo bavura indwara z’ubusembwa ku mubiri barenga batanu, biyongera kuri ba bandi basanzwe, tukiyongeraho na ba bandi b’abashyitsi baza.”
Abarenga 1000 mu Rwanda nibo bamaze kuvurwa mu buryo bwo gukurirwaho inenge mu bice bitandukanye bigize isura muri rusange kuva mu 2011, aho abari hagati ya 35 na 40 ari bo bakorewe izuru.
Ohereza igitekerezo
|