Kigali: Hagiye kwifashishwa imodoka mu gukingira Covid-19
Umujyi wa Kigali watangaje ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022, abantu batangira gukingirwa Covid-19 hifashishijwe ubundi buryo bushya bwo gukoresha imodoka izenguruka mu bice bitandukanye by’Umujyi (Mobile Clinic).
Ni uburyo bugiye kwiyongera ku bundi bwari busanzwe bukoreshwa aho abatuye muri uyu Mujyi bari basanzwe bafatira inkingo za Covid-19 kuri za site 33 ziri ahantu hatandukanye hahurira abantu benshi harimo za gare.
Ni gahunda ije gufasha mu kwegereza abaturage inkingo, aho iyo modoka izajya igera ahantu hahurira abantu benshi, abatarakingirwa bahabwe inkingo, ubundi ikomereze n’ahandi mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage b’Umujyi wa Kigali inkingo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko ubu buryo buje bwunganira ubwari busanzwe, aho mu modoka harimo ibisabwa byose kuko umuntu azajya abarurwa ubundi ahabwe urukingo hanyuma imodoka ikomeze.
Ati “Hari abantu tugenda tubona ahantu haba hahuriye abantu yaba ari ku masantere atandukanye y’ubucuruzi ndetse n’ahantu hirya hitaruye, mu nkengero z’Umujyi aho umuturage yasabwaga kuba yakora urugendo kugira ngo agere ku kigo nderabuzima, ndetse agere ku yindi site irimo gutangirwaho inkingo. Imodoka izajya imusanga aho aherereye”.
Iyi modoka ngo izajya igera ahantu hose kugera no muri za karitsiye aho abantu batuye kugira ngo birusheho korohereza abaturage bajyaga gushaka inkingo kure yabo. Ku ikubitiro iratangirira Sonatube-Rwandex guhera saa moya kugera saa yine za mugitondo. Nyuma yaho guhera saa yine kugera saa sita z’amanywa ikazaba iri Rwandex-Kanogo, aho izava ijya Kanogo-Poids lourds-Nyabugogo guhera saa saba kugera saa kumi n’igice z’umugoroba.
Ubu buryo butangira gukoreshwa kuri uyu wa Kane buzageza igihe abaturage b’Umujyi wa Kigali bazaba bamaze gukingirwa, aho harimo gukorwa ubukanguramba kugira ngo abaturage bakomeze gufata urukingo rushimangira ariko kandi ngo buri wese azajya akingirwa bitewe n’urukingo atarafata.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- #COVID19: Abantu 10 banduye babonetse mu bipimo 4,292
- #COVID19: Abanduye barindwi babonetse i Kigali
- Kuba kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko babivugaho iki?
- #COVID19: Abanduye 15 biganjemo ababonetse i Kigali
- Mu Rwanda harimo gukorwa ubushakashatsi buzerekana ishusho nyayo ya Covid-19
- #COVID19: Abantu 11 banduye babonetse ku wa Gatanu mu bipimo 6,910
- #COVID19: Abantu 11 bashya banduye babonetse mu bipimo 4,598
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye barindwi mu bipimo 5,007
- #COVID19: Abantu icyenda banduye babonetse mu bipimo 5,866
- Video: Agapfukamunwa kavuyeho ariko ntitugomba kwirara kuko Covid-19 iracyariho
- #COVID19: Abantu umunani banduye babonetse mu bipimo 4,657
- #COVID19: Abantu batatu ni bo banduye ku Cyumweru
- #COVID19: Abantu 12 banduye babonetse mu bipimo 7,651
- #COVID19: Abanduye icyenda babonetse mu bipimo 6,702
- Ntibikiri itegeko kwambara agapfukamunwa - Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri
- #COVID19: Abanduye 12 babonetse mu bipimo 6,102
- I Kigali hongeye kuboneka umubare munini w’abanduye #COVID19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye 7 mu bipimo 6,625
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 4,615
- RBC yasubukuye ikingira rusange rya Covid-19 muri Kigali
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|