Kigali: Hagiye kwifashishwa imodoka mu gukingira Covid-19

Umujyi wa Kigali watangaje ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022, abantu batangira gukingirwa Covid-19 hifashishijwe ubundi buryo bushya bwo gukoresha imodoka izenguruka mu bice bitandukanye by’Umujyi (Mobile Clinic).

Ni uburyo bugiye kwiyongera ku bundi bwari busanzwe bukoreshwa aho abatuye muri uyu Mujyi bari basanzwe bafatira inkingo za Covid-19 kuri za site 33 ziri ahantu hatandukanye hahurira abantu benshi harimo za gare.

Ni gahunda ije gufasha mu kwegereza abaturage inkingo, aho iyo modoka izajya igera ahantu hahurira abantu benshi, abatarakingirwa bahabwe inkingo, ubundi ikomereze n’ahandi mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage b’Umujyi wa Kigali inkingo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko ubu buryo buje bwunganira ubwari busanzwe, aho mu modoka harimo ibisabwa byose kuko umuntu azajya abarurwa ubundi ahabwe urukingo hanyuma imodoka ikomeze.

Ati “Hari abantu tugenda tubona ahantu haba hahuriye abantu yaba ari ku masantere atandukanye y’ubucuruzi ndetse n’ahantu hirya hitaruye, mu nkengero z’Umujyi aho umuturage yasabwaga kuba yakora urugendo kugira ngo agere ku kigo nderabuzima, ndetse agere ku yindi site irimo gutangirwaho inkingo. Imodoka izajya imusanga aho aherereye”.

Iyi modoka ngo izajya igera ahantu hose kugera no muri za karitsiye aho abantu batuye kugira ngo birusheho korohereza abaturage bajyaga gushaka inkingo kure yabo. Ku ikubitiro iratangirira Sonatube-Rwandex guhera saa moya kugera saa yine za mugitondo. Nyuma yaho guhera saa yine kugera saa sita z’amanywa ikazaba iri Rwandex-Kanogo, aho izava ijya Kanogo-Poids lourds-Nyabugogo guhera saa saba kugera saa kumi n’igice z’umugoroba.

Ubu buryo butangira gukoreshwa kuri uyu wa Kane buzageza igihe abaturage b’Umujyi wa Kigali bazaba bamaze gukingirwa, aho harimo gukorwa ubukanguramba kugira ngo abaturage bakomeze gufata urukingo rushimangira ariko kandi ngo buri wese azajya akingirwa bitewe n’urukingo atarafata.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka