Kigali: Abafite imyaka iri hagati ya 12 na 18 batangiye gukingirwa #COVID19

Abangavu n’ingimbi bo mu Mujyi wa Kigali batangiye gukingirwa Covid-19 kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021 basanzwe ku mashuri mu rwego rwo kurushaho guhangana no gukumira icyorezo.

Ni gahunda ireba abana bafite kuva ku myaka 12 kugera kuri 18 ikaba yatangiriye ku bigo bya GS Gahanga I, GS Kagugu hamwe na Collège Saint André, biri mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, aho biteganyijwe ko hagomba kurara hakingiwe abana 1400, bikazakomereza no mu bindi bigo mu minsi iri imbere.

Kugira ngo umwana akingirwe bisaba kuba umubyeyi we yabyemeye binyuze mu rupapuro rwa Minisiteri y’Ubuzima abanza gusinya bityo umwana akabona guhabwa urukingo rwa Covid-19.

Mbere y’uko abakingiwe ku munsi wa mbere bahabwa urukingo babanje kugaburirwa kuko n’ubusanzwe ibi bigo byatangirijweho iyi gahunda bisanzwe bigaburira abanyeshuri babyo muri gahunda ya Leta isanzwe yo kugaburira abana ku ishuri.

Bamwe mu banyeshuri bakingiwe bavuga ko inkingo za Covid-19 bahawe zije bazikeneye kuko ari icyorezo cyagize ingaruka ku batuye isi muri rusange ariko by’umwihariko bikaba byarakozwe cyane ku banyeshuri bagiye bahagarika amasomo yabo mu bihe bitandukanye.

Shemusa Uzamukunda wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kuri GS Kagugu, avuga ko gahunda yo gukingirwa bayakiriye neza kuko izabafasha gutuma biga neza ntacyo bikanga bitewe n’uko hari abari bamaze iminsi bandura covid-19 bikababuza amasomo yabo.

Ati “Bigiye kudufasha kwiga neza ntacyo twikanga, umubare w’abana banduraga ugiye kugabanuka hanyuma nyine dukine n’abana twisanzuye nta kibazo, bigiye no kudufasha kuzajya tugira inama bagenzi bacu, yo kwikingiza mu gihe batarikingiza, kuko urushinge ntabwo rubabaza.”

Laurent Hodari na we ni umunyeshuri wakingiwe, avuga ko yashimishijwe no guhabwa urukingo kuko hari byinshi bajyagamo ntibemererwe kubera ko batarikingiza.

Ati “Ikigero cy’abana barwaraga muri iki kigo cyari kiri hejuru cyane, ariko kuba twakingiwe ni ishimwe rikomeye cyane twashimira kuko akenshi cyane cyane hari n’ibyo twabuzwaga, ariko kuba tutadohokaga ku mabwiriza ya Leta tukambara agapfukamunwa neza, tukibuka gukaraba kenshi gashoboka, mu gihe tutarakingirwa, ni yo mpamvu rero kuba twakingiwe ntabwo bivuze ko tugiye kudohoka, ahubwo tugiye kongera tubishishikarize n’abandi bikingize urukingo ntabwo ruryana”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, avuga ko gukingirwa kw’abangavu n’ingimbi hari icyo bizafasha amashuri kubera ko ari mu bice byazahajwe cyane na Covid-19.

Ati “Uburezi bwagize ibibazo bikomeye cyane kubera Covid-19, aho twafunze amashuri inshuro nyinshi cyane, ndetse byadusubije inyuma cyane, ubu rero kuva abana b’imyaka 12 gusubira hejuru na bo batangiye kubona urukingo, turizera ko ari yo nzira nziza yo kugira ngo tutazongera kugira ibibazo nk’ibyo ngibyo, byo kuba twafunga amashuri kubera ko abana ndetse n’abarimu baba bafite ibyago byo kwandura cyangwa bakazahazwa na Covid-19”.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko n’ubwo hari ubwoko bwinshi bw’inkingo zikoreshwa ku bindi byiciro ariko kuri gahunda yo gukingira abangavu n’ingimbi hazakoreshwa gusa inkingo zo mu bwoko bwa Pfizer.

Ngo nta mpungenge z’uko hari ababyeyi bashobora kwanga gusinyira abana kugira ngo bakingirwe kuko mu Mujyi wa Kigali abagera kuri 98% bafite imyaka 18 kuzamura bamaze guhabwa byibuze urukingo rwa mbere cyangwa zombi.

Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ishusho rusange y’abamaze gukingirwa mu gihugu hose ari 22%, mu gihe biteganyijwe ko uyu mwaka uzajya kurangira hamaze gukingirwa byibuze 40% by’abagomba gukingirwa mu gihugu hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka