Kigali: 120 bagorwaga no kwivuza bishyuriwe mitiweri

Abaturage 120 bo mu murenge wa Kigali muri Nyarugenge bishimira ko batazongera kurembera mu rugo kuko noneho babonye uburyo bwo kwivuza.

Aba baturage bahamya ko batazongera kurembera mu rugo
Aba baturage bahamya ko batazongera kurembera mu rugo

Babitangaje nyuma yuko umuryango witwa “Rwanda Lagacy of Hope” (Umurage w’Icyizere), ubishyuriye mitiweri ku itariki ya 07 Kanama 2017.

Abo baturage bakomoka mu miryango 35 bahamya ko byabagoraga kwiyishyurira mitiweri bigatuma barwara ntibivuze; nkuko Nikuze Tasiyana, umukecuru w’imyaka 69 abisobanura.

Agira ati “Nkatwe uko tumeze nta mushinga n’umwe watwinjiriza amafarana tugishoboye, kwiyishyurira mituweri rero byari byaratunaniye. Ndashimira cyane aba bagiraneza n’Imana yabatuzaniye, ubu ntituzongera kurembera mu rugo kandi twifitiye mitiweri”.

Mugenzi we witwa Kanani Ezechias avuga ko umuryango we w’abant batandatu ubu noneho bagiye kujya bivuza.

Agira ati “Mitiweri nayishyuraga bingoye, nabonaga aya bake nkayishyura ariko na bo ntibivuze kuko umuryango wose utishyuriye. Ndishimye rero kuko uzarwara azahita yivuza bityo n’uwabona akazi agakore afite ubuzima bwiza.”

Mukecuru Nikuze n'umugabo we bagezwaho mituweri zabo
Mukecuru Nikuze n’umugabo we bagezwaho mituweri zabo

Manirakiza Alphonse ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari Ka Nyabugogo, abo batura ge batuyemo, avuga ko kwishyirira mitiwer abantu 120 ari inkunga ikomeye.

Agira ati “Muri aka kagari twari turi hagati ya 35% na 40% by’abamaze kwishyura mitiweri, baracyari bake. Kuba rero uyu muryango wishyuriye abaturage 120, ni inkunga ikomeye tubonye tukaba tuwushimira byimazeyo”.

Reverand Osée Ntavuka, uba mu Bwongereza aka ari nawe muyobozi w’umuryango “Rwanda Lagacy of Hope” avuga ko ari inshingano gufasha abandi Banyarwanda batishoboye.

Agira ati “Ubushize twatanze mitiweri ku bantu 120 muri Rwamagana none n’ubu ni ko tubigenje hano muri Nyarugenge. Nk’umunyarwanda uba hanze, ni inshingano zanjye gufasha Abanyarwanda batishoboye ngo bizamure cyane ko hari n’indi mishinga tubateramo inkunga.”

Reverand Osee Ntavuka, umuyobozi w'Umuryango "Rwanda Legacy of Hope"
Reverand Osee Ntavuka, umuyobozi w’Umuryango "Rwanda Legacy of Hope"

Umuryango “Rwanda Lagacy of Hope” umaze imyaka itanu ukorera mu Rwanda, wibanda ku bikorwa bitandukanye byo gufasha abababaye, ugakorera mu turere icyenda.

Muri byo bikorwa hari ukuzana abaganga babaga abantu bafite indwara z’amagufa ku buntu, gufasha mu by’uburezi.

Bagiye kandi gutangira igikorwa cyo gufasha abana bo mu muhanda kuwuvamo, bakigishwa imyuga izabateza imbere ariko bakanahabwa imiryango babamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka