Kenya: Abantu benshi batorotse ibigo bishyirwamo abakekwaho #COVID19

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu basimbuka igipangu cyangwa se urugo rw’inyubako yo muri Kenya yagenewe abashyizwe mu kato k’iminsi 14 nyuma yo gukekwaho kuba baranduye cyangwa barahuye n’abanduye Coronavirus.

Bamwe mu bari mu kato muri iki kigo batorotse ngo nibafatwa bazafungwa (Ifoto: Daily Nation)
Bamwe mu bari mu kato muri iki kigo batorotse ngo nibafatwa bazafungwa (Ifoto: Daily Nation)

Amakuru yagiye atambuka mu bitangazamakuru binyuranye yavugaga ko uko gutoroka kwateje impungenge kuko mu batorotse hashobora kuba harimo abanduye bakomeza kugenda bakwirakwiza COVID-19.

Polisi y’igihugu cya Kenya yatangaje ko irimo gushakisha abantu 50 bivugwa ko bahunze bava mu ishuri rikuru ry’ubuvuzi rya Kenya (KMTC) i Nairobi aho bari mu kato ubusanzwe habarirwaga abantu 200 bashyizwe mu kato.

Perezida Uhuru Kenyatta, yatangaje ko abantu benshi bafashwe amashusho batoroka bava aho bari bari mu kato mu murwa mukuru, Nairobi, bazafatwa kandi bagafungwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 22 Mata 2020, nyuma y’amasaha make amashusho y’abo batorotse akwirakwijwe mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, yerekana abantu bamwe basimbuka hejuru y’urukuta rwa kimwe mu bigo byashyizwemo abari mu kato, Perezida Kenyatta yavuze ko Guverinoma izi umwirondoro w’abantu bose bahunze n’abari mu kato kandi ko izabasubiza mu kigo ndetse ko nyuma bahanwa n’inkiko bagashinjwa ibyaha bihana abakekwaho gukwirakwiza iyi virus nkana.

Televiziyo ya Citizen TV yatangaje ko benshi batorotse ubwo imvura yatangiraga kugwa bagasimbuka igipangu bikavugwa ko hari n’abagiye baha ruswa abarinzi kugira ngo bitahire. Abandi ngo batorotse mu masaha y’igitondo ubwo babaga bagiye guhabwa ifunguro rya mu gitondo kubera ubwinshi bwabo bagacika abarinzi bagasimbuka urugo.

Ibi bibaye mu gihe Guverinoma ya Kenya yanenzwe bikabije kuba yarayoboye ibigo by’akato nka gereza, ikongerera iminsi nta jambo na rimwe igiranye n’abari muri ibi bigo.

Abari muri ibyo bigo mu kato banenga ko uretse kuba ibigo bimwe byatoranyijwe bitagakwiye gushyirwamo abantu benshi hakiyongeraho n’uko bishobora gutuma abari mu kato batanduye Coronavirus bashobora kwanduzwa n’abanduye. Abandi bari muri ibyo bigo bavuga ko Leta nta mafunguro ibagenera bamwe bikabasaba kwigurira ibiryo usanga ngo bihenze.

Umwe mu bari mu kato yatanze ubutumwa bw’impamvu itera bamwe muri bo gutoroka bugira buti:

“Tubyuka dutoye umurongo kugira ngo tubone ibyo kurya, ku murongo hari bamwe baba binuba bavuga ko amafaranga bakwa ibihumbi bibiri by’amashiringi ya Kenya, hafi ibihumbi 17 mu manyarwanda ku munsi ari menshi cyane ku buryo badashobora kuyabona.”

Undi witwa Peter Mwai wari mu kato muri iki kigo ku munsi wa 26, ngo abantu ku giti cyabo bashobora kuba baratorotse icyo kigo babitewe no kubura umudendezo wabo.

Agira ati: “Ndi hano kuva ku ya 27 Werurwe 2020, kandi nabonye abantu baza iminsi ibiri cyangwa itatu bakahava nyuma yo guha ruswa abayobozi kugira ngo barekurwe, nta muntu n’umwe witaye ku kubapima cyangwa witaye ko bashobora kugenda bakanduza abandi, ibyo ni byo niboneye n’amaso yanjye.”

Akomeza agira ati: “Nta kuntu umuntu ashobora guhunga aha hantu abayobozi ba hano batabizi. Nabonye n’abantu bamwe twazanye baragiye bagura ubwisanzure bwabo bakarekurwa nta nkomyi.”

Kugeza kuri uyu wa gatatu muri Kenya, imibare yashyizwe ahagaragara yerekana ko icyorezo COVID-19 kimaze guhitana abantu 14, muri 296 banduye, abandi 74 bakaba bamaze gukira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka