Kayonza: Barateganya gushyiraho abajyanama b’ubuzima mu nkambi ya Rukara

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwibambe Consolee, avuga ko bateganya uburyo hashyirwaho abantu bakora nk’abajyanama b’ubuzima mu nkambi ya Rukara icumbikiye Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya hagamijwe kunoza isuku muri iyo nkambi.

Yabitangaje nyuma y’aho bigaragariye ko muri iyo nkambi harimo indwara ziterwa n’isuku nkeya, bitewe n’uko bamwe mu bayicumbikiwemo batita ku isuku uko bikwiye.

Mu nkambi ya Rukara hagaragaye indwara ziterwa n'isuku nke.
Mu nkambi ya Rukara hagaragaye indwara ziterwa n’isuku nke.

Ubwo abanyeshuri n’abarimu bo mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryitwa College of Medecine and Health Sciences ryahoze ryitwa KHI bari mu gikorwa cyo gutanga serivisi z’ubuvuzi mu bacumbikiwe muri iyo nkambi tariki 18 na 19/12/2013, bamwe bagaragaje ko bafite ikibazo cy’ibiheri n’imbaragasa mu biryamirwa, hanagaragara indwara y’uruhu yitwa ibihara n’izindi ndwara ziterwa n’isuku nkeya nk’impiswi yagaragaye cyane mu bana bato.

Muri iyo nkambi hari amazi ahoraho, ariko ngo bamwe mu bayicumbikiwemo basa n’aho batarasobanukirwa akamaro ko kwita ku isuku, kuko hari abayikora abandi ntibayikore bigatuma izo ndwara zikwirakwira ahantu hose, nk’uko Nzamukosha Janet ucumbikiwe muri iyo nkambi abivuga.

Indwara ziterwa n'isuku nke zagaragaye ubwo abo mu nkambi bavurwaga n'abanyeshuri n'abarimu b'icyahoze ari KHI.
Indwara ziterwa n’isuku nke zagaragaye ubwo abo mu nkambi bavurwaga n’abanyeshuri n’abarimu b’icyahoze ari KHI.

Ati “Hari nk’abantu baba bifitiye isuku nkeya, wagerageza gukora isuku ukabona undi ntabikoze nk’uko wabikoze, hakabaho aboga hakabaho abatoga, wenda yava nko mu bikoni bye akumva ararushye agahita yiryamira. Imbaragasa zirahari n’ibiheri birahari, iyo udakoze isuku ntukubure ntiwoge, ibyo byose biragusanga”.

Nzamukosha avuga ko bamwe mu bari mu nkambi badashishikarira gukora isuku aho baba, bigatuma n’abagerageje kuyikora basa n’abaruhiye ubusa kuko ingaruka z’isuku nkeya zigera ku bari mu nkambi bose.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko ubuyobozi bw’umurenge wa Rukara bwari bwahawe inshingano yo gukora ubukangurambaga mu nkambi kugira ngo abari mu nkambi bamenye gukora no kwita ku isuku. Anavuga ko bari batekereje gushyiraho inzego zisa n’iz’abajyanama b’ubuzima kugira ngo hazatoranywe abasobanukiwe isuku muri iyo nkambi bajye bigisha abatayitaho uko bikwiye.

Ati “Icyo dukora ni ukugira ngo dushyireho inzego zisa n’iz’abajyanama b’ubuzima, ariko ntabwo tubishyira muri za nzego zisanzwe. Tureba ba bandi bagerageza gukora isuku kandi bose bari mu rwego rumwe [bakigisha abandi] kugira ngo na bo babashe kunoza isuku”.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 1 )

N’igikorwa kiza kandi kigaragaza ubuvandimwe n’ubunyafurika....kandi nibakomereze aho

kibwa yanditse ku itariki ya: 23-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka