Karongi: Umurenge wa Rwankuba washimiwe kuba ku isonga mu bwisungane mu kwivuza

Umurenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi kuri uyu wa kane wahawe ishimwe n’akarere ka Karongi kubera ko uri ku isonga mu bwisungane bwo kwivuza (mutuelle) mu kwaka wa 2012-2013, aho ugeze ku 100%.

Iryo shimwe barigenewe n’ubuyobozi bw’akarere ka Karongi, barishyikirizwa n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri MININFRA, Isumbingabo Emma Francoise, wari wagiye kwifatanya n’Abanyakarongi gusoza ukwezi kwahariwe umuryango.

Ibirori ku rwego rw’akarere byabereye mu murenge wa Rwankuba, kubera nyine uwo muhigo, kandi ari naho batangije bwa mbere gukoresha uburyo bw’ibimina kugira ngo babashe kwishyura mutuelle.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi wari umushyitsi mukuru, akaba n’intumwa yihariye ya Guverinoma ishinzwe akarere ka Karongi, yashimye umuyobozi w’umurenge wa Rwankuba kuba yaratoje abaturage bawo gukorera ku mihigo.

Akomeza agira ati: “Gukorera ku mihigo byihutisha iterambere, kandi iyo umurenge udindiye n’akarere karadindira bityo n’igihugu ntigitere imbere”.

Isumbingabo yasabye abaturage gushyiramo imbaraga ku buryo umwaka wa 2012 uzarangira bose bafite udutabo tw’imihigo bagomba kugenderaho, kandi buri muryango ukazaba ufite n’akarima k’igikoni.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard, by’umwihariko yashimye umurenge wa Rwankuba kubahesha ishema ryo kuza ku isonga muri mutuelle mu gihembwe cya mbere cy’imihigo y’umwaka wa 2012-2013.

Bwana Kayumba yibukije ko akarere ka Karongi kamaze imyaka ine irenga kari ku isonga ku rwego rw’igihugu, asaba ko bakomeza gushyiramo agatege kugira ngo no muri uyu mwaka bazongere baze ku isonga bityo bace agahigo k’imyaka itanu yose ntawubatsimbura.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka