Karongi: Abarokotse Jenoside basaga 1900 bazavurwa n’inzobere ziturutse mu bitaro bya gisirikare

Ku bitaro bikuru bya Kibuye mu karere ka Karongi, kuri uyu wa kabili hatangijwe igikorwa cyo kuvura abarwayi basaga 1900 bafashwa n’ikigega kita ku bacitse ku icumu rya Jenoside (FARG).

Nk’uko byasobanuwe na Colonel Ben Karenzi ukuriye Rwanda Military Hospital, izo nzobere zizamara icyumweru mu turere twa Karongi na Rutsiro bita by’umwihariko ku barwayi batishoboye bafashwa na FARG, biganjemo abasigiwe uburwayi bukomeye na Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Umuyobozi wa FARG, Ruberangeyo Théophile, yasobanuye ko Rwanda Military Hospital izavura abantu 1908 biganjemo abafite ibibazo by’ihungabana rya Jenoside 1028 n’abafite ibikomere bikabije barenga 75 nk’uko byagaragajwe n’ibarura rya FARG.

Nubwo hazavurwa by’umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, umuyobozi wa FARG yavuze ko n’abandi babyifuza bashobora kugana ibitaro bikuru bya Kibuye, aho Rwanda Military Hospital igiye kumara iminsi ine ivura indwara zitandukanye.

Dr Major Kayondo King we ati nishimiye kuza kuvura abantu b'aho nkomoka. Hano arasobanurira mayor wa Karongi imikorere y'imodoka irimo icyuma gipima (radiographie).
Dr Major Kayondo King we ati nishimiye kuza kuvura abantu b’aho nkomoka. Hano arasobanurira mayor wa Karongi imikorere y’imodoka irimo icyuma gipima (radiographie).

Umuyobozi wa FARG yashimye ziriya nzobere z’abaganga b’abasirikare anavuga ko impamvu bahisemo gukorana nabokubera ko ari abaganga b’abahanga cyane utasanga ahandi muri iki gihugu.

Ati « Ni bo muzasanga Faical, CHK no mu bindi bitaro hirya no hino mu gihugu. Indi mpamvu twabahisemo nuko tubibonamo. Ni bo mbere ya byose bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, mwibuke igihe batuvanaga ahabi, none bakomeje ibikorwa byo kwita ku bacitse ku icumu”.

Itsinda rigizwe n’abaganga 10 kabuhariwe mu kuvura uburwayi butandukanye burimo: ihungabana, imvune, ibikomere byanze gukira, indwara z’uruhu, izo mu nda, izo mu mubili, uburwayi bwo mu matwi, mu mazuru, mu kanwa no mu muhogo, uburwayi bw’amenyo, amaso, imiyoboro y’inkari n’indwara zifata imyanya ndanga gitsina, harimo kandi n’inzobere mu buvuzi bw’ababyeyi.

Mu karere ka Karongi habaruwe abarwayi basaga 1900 bigenjemo abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu Bisesero kubera ubugome ndenga-kamere bwaranze abicanyi baho.

Bamwe mu bazavurwa baganiriye na Kigali Today bagaragaje ibyishimo batewe no kuba bagiye kwitabwaho n’abaganga b’abasirikare kandi b’abahanga.

Bamwe mu baje kwivuza barokokeye mu Bisesero: Ukwigize Jean na Mukamudenge Charlotte.
Bamwe mu baje kwivuza barokokeye mu Bisesero: Ukwigize Jean na Mukamudenge Charlotte.

Mukamudenge Charlotte yarokokeye mu Bisesero ariko Jenoside yamusigiye uburwayi na n’ubu bukimugoye nyuma y’imyaka 19. Aragira ati: “Iki ni igikorwa cy’indashyikirwa twishimira cyane, kandi turashima na FARG ko ikomeje kwita ku bacika cumu kuko barubakirwa, baravuzwa ndetse bakanahabwa inka, urabona bigenda”.

Ukwigize Jean nawe akomoka mu murenge wa Rwankuba mu kagari ka Bisesero. We yarakubuswe cyane mu gihe cya Jenoside ku buryo imvune zikimugaruka nyuma y’imyaka 19. Ngo afite icyizere cyo gukira nk’uko abisobanura muri aya magambo: “Kumva abantu bo mu rwego rwo hejuru rwa gisirikare baza kuvura umuturage ubwabyo biratanga icyizere cyo gukira”.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yashimye igikorwa cya FARG na Rwanda Military Hospital ariko asaba n’abacika cumu rya Jenoside kuba ba mudaheranwa agira ati: “Kugera kure si ko gupfa, kandi ibibazo bigomba kutubera imbarutso y‘ibisubizo”.

FARG yatangiye gukorana na Rwanda Military Hospital mu cyunamo cy’umwaka ushize wa 2012 batangira mu Ntara y’Amajyepfo.

Umuyobozi wa FARG yavuze ko bahereye mu turere twashegeshwe cyane na Jenoside kubera ko yahatinze kurusha ahandi ikanahasiga ibikomere byinshi cyane. Uturere batangiriyemo ni utwa Nyaruguru, Gisagara, Huye na Nyanza.

Umuyobozi w'akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, amaze gufungura ku mugaragaro imodoka irimo icyuma gipima uburwayi butandukanye bwo mu mubiri.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, amaze gufungura ku mugaragaro imodoka irimo icyuma gipima uburwayi butandukanye bwo mu mubiri.

Kuvura byakomereje mu Burengerazuba aho bavuye abantu benshi cyane mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, bahava berekeza mu Burasirazuba mu turere twa Ngoma, Kirehe na Nyarubuye, nyuma baza gusanga mu Majyepfo ari ho hari abacitse ku icumu benshi basigiwe uburwayi bukomeye na Jenoside biba ngombwa ko basubirayo.

Ubu uturere twa Karongi na Rutsiro ni two dutahiwe, kuva kuwa mbere tariki 18/03/2013 bari muri Karongi, bakazakomereza muri Rutsiro tariki 22/03/2013.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni mwibuke ibyo abasirikare bo hambere bakoreraga abaturage ngiyo imigeri ya bottine (boots) ku mirundi, gukubitwa ibibuno by’imbunda (gunbut)umuntu azira ubwokocyangwa inkomoko, gushingishwa amashanya muri kaburimbo n’ibindi n’ibindi. None ubu umunya-Rwanda arasabana n’umusirikare w’ipeti rya colonel kandi mbere na caporal cyangwa soldat (private) yaricaga agakiza. Ku babaga mu Rwanda mbere y’indege, muribuka imodoka yitwa TATA, twarayibonaga cyangwa twayumva ivugira kure, amaguru tukayabangira ingata, none ubu turagenda mu modoka zimwe, haba muri taxi, cyangwa se bakaduha na lift mu modoka za gisirikare, n’iza gipolisi,
GENDA RWANDA WAVUYE KURE. Keep up with the Good job dudes!

yanditse ku itariki ya: 20-03-2013  →  Musubize

N’ukuri, iki n’igikorwa cy’intangarugero kandi cy’indashyikirwa dukwiriye gushimira abaganga bacu b’abanyarwanda. N’ishema ku banyarwanda twese kuko haribyo noneho dusigaye twishoborera tutiriwe twiyambaza abanyamahanga. Igitekerezo mfite nuko aba bahanga bacu bazoherezwa mu bindi bihugu mu gikorwa cy’urukundo, ariko bakagaruka kuko ar’abacu. Murakoze, Imana ibibaheremo imigisha yayo.

NDOBA yanditse ku itariki ya: 20-03-2013  →  Musubize

ohh ni byiza disi that’s wonderful work guyz i really appreciate whay yu are gonna do kubantu biwacu murakoze

celine yanditse ku itariki ya: 20-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka