Kamonyi: Indwara ziterwa n’isuku nke zibasiye abana bo mu murenge wa Nyamiyaga
Inzoka zo mu nda, amenyo ndetse n’amaso nizo ndwara zibasiye benshi mu bantu 541 biganjemo abana bo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka kamonyi bavuwe n’itsinda ry’abaganga baturutse mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.
Muri iki gikorwa cyatangiye tariki 13/02/2012, uwari uyoboye itsinda ry’abaganga ryamaze iminsi itanu rikorera ku kigo Nderabuzima cya Mugina yatangaje ko 45% by’abana bavuye basanze barwaye inzoka zo munda, 70% babasangana uburwayi bw’amenyo naho 20% basanga barwaye amaso.
Dogiteri Majoro Kayondo King akomeza avuga izo ndwara zishobora kwirindwa kuko inzoka n’amenyo biterwa n’isuku nke naho amaso bakaba bashobora kuba bayaterwa n’imyotsi yo mu gikoni kuko abenshi batekera mu nzu babamo.

Umubyeyi ufite umwana wavuwe amaso avuga ko yishimiye iki gikorwa kuko kubwe nta bushobozi yari afite bwo kumuvuza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi n’ikigo Nderabuzima bugiye kumanuka mu baturage babakangurira kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke nkuko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kamonyi.
Igikorwa cyo kuvura abo bantu cyateguwe n’umuryango Good Neighbors ufasha abatuye mu murenge wa Nyamiyaga by’umwihariko abana. Mu bantu 517 bavuwe mu gihe cy’insi itanu 400 muri bari abana.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Tubashimiye amakuru mutugezaho.mujye mugera no mubyaro.