Kamonyi: Hatashywe ivuriro ryubatswe ku nkunga y’umuryango Good Neighbors Rwanda

Ivuriro ry’ibanze Poste de santé ryubatswe n’Umuryango w’Abanyakoreya “Good Neighbors Rwanda”, mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Nyamiyaga, kuri uyu wa kane tariki 23/05/2013 ryamurikiwe abaturage.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, wafunguye ku mugaragaro iri vuriro, yavuze ko rije ari igisubizo ku baturage ba Ngoma, kuko rimwe na rimwe byabagora kugeza umurwayi kwa muganga igihe yabaga arembye.

Ngo kuba iyi “Poste de santé” ya Ngoma yubatswe, bizafasha abaturage mu kubona serivisi z’ibanze.

Uyu muyobozi arashimira cyane umufatanyabikorwa “Good Neighbors Rwanda” kubera iki gikorwa cyiza cyo kwita ku baturage, arabizeza kuzakomeza gufatanya na wo no mu zindi gahunda z’iterambere bateganya mu Karere ka Kamonyi.

Poste de sante Ngoma.
Poste de sante Ngoma.

Sung Hyun Lee uhagarariye Umuryango Good Neighbors aratangaza ko ibi bikorwa by’ubuzima abaturage begerejwe iwabo ku midugudu, bizatuma bagira ubuzima bwiza.

Abaturage begerejwe ivuriro barabyishimira kuko ngo bavunikaga bakora urugendo rujya ku ikigo nderabuzima cya Mugina cyangwa cya Nyamiyaga.

Uwitwa Habimana Martin avuga ko ibi bigaragaza intera u Rwanda rwagezeho mu guteza imbere imibereho myiza ishingiye ku kugeza ibikorwaremezo ku baturage.

Iri vuriro rito rya Ngoma, ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 14. Ryubatswe ku bufatanye bw’abaturage b’akagari ka Ngoma bunganiraga umuryango Good Neighbors babinyujije mu bikorwa by’umuganda.

Umuyobozi w'umuryango “Good Neighbors” n'umuyobozi w'akarere ka Kamonyi.
Umuyobozi w’umuryango “Good Neighbors” n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi.

“Good Neighbors” ni umuryango utegamiye kuri Leta wo muri Koreya y’Amajyepfo ufasha mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza hirya no hino ku isi; birimo uburezi bw’abana, iterambere ry’umuryango,ubuzima ndetse no kurengera ibidukikije.

Muri aka Kagari ka Ngoma, urimo kubaka ibyumba by’amashuri ku Kigo cya Ngoma, mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’uburezi bw’ibanze.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

wow nibyizarwose kuba iryoovuriro rtaratangiye gukora bizafacha abaturage bacubagombaga kujya kumugina nibyokwishimirwa

NGIBABYEYI Theoneste yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka