Kamonyi: Abaganga bo mu bitaro bya Gisirikare batangiye kuvura abana n’abagore

Abaganga b’Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe, bayobowe na Maj. Dr. Kayondo King, kuri uyu wa mbere tariki 23/4/2012, batangiye kuvura abarwayi ku kigo nderabuzima cya Gihara mu karere ka Kamonyi muri gahunda yo gufasha andi amavuriro (Outreach).

Iyo gahunda izamara iminsi itanu, bakazavura abantu 500, harimo abana 400 n’abagore 100. Abagore basuzumwa Kanseri y’inkondo y’umura, bakanavurwa n’ubundi burwayi bw’imyanya myibarukiro; nk’uko byatangajwe na Maj. Dr. Kayondo.

Iri tsinda rigizwe n’abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’amenyo, indwara z’amaso, indwara z’uruhu, indwara z’abana n’indwara z’abagore. Serivisi batanga zirenze ubushobozi bw’ikigo nderabuzima cya Gihara; nk’uko Soeur Mukarusine Mediatrice, ukuriye ikigo nderabuzima cya Gihara abitangaza.

Uwo mubikira ashima igikorwa abaganga b’ibitaro bya Gisirikare bakorera abarwayi babo kuko bumvise ko ahandi batangiye gupima indwara ya Kanseri y’inkondo y’umura ariko bo bakaba batabikoraga.

Abana n'ababyeyi baje ngo abaganga bo mu bitaro bya Gisirikare babasuzume
Abana n’ababyeyi baje ngo abaganga bo mu bitaro bya Gisirikare babasuzume

Odette, umwe mu bagore biteguye kuvurwa ry’iryo tsinda ry’abaganga, avuga ko afite uburwayi bwo kubabara mu gitsina mu gihe akora imibonano mpuzabitsina kandi igitsina cye kikazana uruzi rudasanzwe. Amaze igihe aza kwivuza bakamuha imiti ariko yayimara ubwo burwayi bukagaruka. Yaje gusuzumwa n’abo baganga ngo bamurebere niba adafite Kanseri.

Dativa we amaze imyaka ibiri arwaye kubabara mu nda yo hasi akava n’amaraso mu gitsina, yishimiye ko abo baganga bazamucisha mu cyuma cyabugenewe bakareba icyo arwaye, kuko aho yivuje hose batigeze bamucisha mu cyuma.

Uyu mugore usanzwe ari umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Gasharara, akagari ka Kagina, avuga ko abaturage bavuwe n’izo nzobere z’abaganga bakize kuko muri gahunda iheruka hari abana bahoraga barwaye none ubu barakize neza.

Lt Col. Frank Rwema, Umwe mu baganga baje kuvura abo barwayi, atangaza ko umwaka ushize ubwo baheruka kuvura abana i Gihara batigeze bavura indwara z’abagore, akaba ariyo mpamvu kuri ubu bazanye n’umuganga kabuhariwe (specialist) mu kuvura indwara z’abagore.

Abaganga bo mu bitaro bya Gisirikare baganira n'abaturage baje ngo babasuzume
Abaganga bo mu bitaro bya Gisirikare baganira n’abaturage baje ngo babasuzume

Abagore bazavurwa kanseri y’inkondo y’umura, indwara yo kujojoba (fistula) n’izindi ndwara z’imyanya myibarukiro. Ibyo biriyongera ku buvuzi bw’abana bibanda ku ndwara z’amenyo, amaso, uruhu n’izindi. Abo basangana uburwayi bukomeye barabohereza ku Bitaro bya Gisirikare i Kanombe ariho bakurikiranirwa.

Ni ku nshuro ya kabiri abo baganga baza kuvura abarwayi ku kigo nderabuzima cya Gihara, ku bufatanye n’umuryango w’Abanyakoreya (Good Neighbors) ukorera mu murenge wa Runda. Umwaka ushize bahavuye abana barenga 500.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka