
Perezida Kagame yavuze ko afite icyizere ko izi drones zizatanga umusaruro ushimishije mu buvuzi
Yagize ati "Utu tudege tuzafasha mu gukemura imbogamizi zikomoka ku kuba hari uduce tumwe bigoranye kugeramo mu buryo busanzwe"
Iki gikorwa gifatwa nk’igerageza ku rwego rw’isi mu gutwara amaraso mu bitaro mu buryo bwihuse hifashishishwe utudege duto tutagira abapilote (Drones).
Cyatangirijwe mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga, kuri uyu wa gatanu tariki 14 Ukwakira 2016

Perezida Kagame atangiza igerageza ry’izi drone
Utu tudege tuzajya dutanga amaraso mu bigo by’ubuzima 21 mu gihugu biherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo.
Iki gikorwa kizaba gikorwa mu igerageza, gifatwa nk’ahazaza mu kwihutisha ubuvuzi n’ubutabazi bw’ibanze ku rwego rw’isi.

Perezida Kagame n’abayobozi b’uruganda rwakoze izi Drone bareba imikorere yazo

Izi drones zizajya zigeza amaraso ku bitaro bitandukanye byo mu Rwanda ku buryo bwihuse

Abatekinisiye bazajya bazikurikirana buri munsi barahuguwe

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu

Uyu muhango wanitabiriwe n’abayobizi mu nzego zitandukanye z’igihugu
Ohereza igitekerezo
|
Reka dukataze twanikire amahanga
Turashimira president kubwiterambere akomeje kutugezaho Imana imuhumugisha
Bravon ku gihugu cyacu kiri gutera imbere.Drones zizafasha abarwayi.
Bravon ku gihugu cyacu kiri gutera imbere.Drones zizafasha abarwayi.
Ni byiza, bizafasha mu butabazi, kandi ndizera ko baongera ingendo zazo kuko igerageza nizeye rizagenda neza.
Ni byiza, bizafasha mu butabazi, kandi ndizera ko baongera ingendo zazo kuko igerageza nizeye rizagenda neza.
I saw this coverage first thing on my TV here in the States. What a progress!
Here is a link of the coverage as seen on CBS this Morning.
http://www.cbsnews.com/news/rwanda-zipline-california-tech-company-drone-delivery-blood-life-saving-potentials/
VISION NIYI KBS
Félicitations Rwanda rwacu