Jeannette Kagame yabwiye OMS ko kanseri y’inkondo y’umura atari iyo kwihanganirwa

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yabwiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima(OMS/WHO) ko kanseri y’inkondo y’umura atari iyo kwihanganirwa, kuko yakwirindwa ikanavurwa.

Madamu Jeannette Kagame yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020, mu kiganiro OMS yagiranye n’abantu bari hirya no hino ku isi hifashishijwe ikoranabuhanga, cyari kigamije gutangiza ingamba zo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura(cervical cancer).

OMS ivuga ko mu kwezi kwa Kanama 2020 Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yita ku buzima, yemeje ko igiye guca burundu kanseri y’inkondo y’umura no gushyiraho ingamba z’ibikorwa bijyanye n’uwo mwanzuro.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye inama yatumijwe na OMS ko bitewe n’uko kanseri y’inkondo y’umura ifitiwe urukingo kandi ikaba ishobora kuvurwa igakira, ntawe ushobora kwihanganira ko yakomeza kwica imbaga y’abantu.

Yavuze ko kanseri y’inkondo y’umura ishobora kwirindwa ku rugero rurenze 93%, ariko kugeza ubu ikaba iza ku mwanya wa kabiri mu zihitana abagore benshi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, nyuma ya kanseri y’ibere.

Ati "Ibi ntawabyihanganira bitewe n’uko hari ikoranabuhanga, politiki n’ingamba zo gukumira iyo kanseri no kuyivura".

Madamu wa Perezida wa Repubulika avuga ko kuva muri 2011 by’umwihariko mu Rwanda abana b’abakobwa batarakora imibonano mpuzabitsina bakomeje guterwa urukingo rw’iyo kanseri iterwa n’agakoko kitwa "Human Papilloma Virus(HVP)"

Yavuze ko kugeza ubu uburyo bwa mbere bwizewe bwo kwirinda iyo virusi yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ari ugukoresha agakingirizo.

Mu mbogamizi Jeannette Kagame yagaragarije OMS, harimo ikibazo cy’uko hari abagabo badaha agaciro cyangwa batazi ibijyanye no kwirinda virusi itera kanseri y’inkondo y’umura, kuko bo batayirwara ariko bakayikwirakwiza.

Yavuze ko inzego z’ubuzima n’itangazamakuru bizakomeza ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage, kandi akaba yizeye ko impinduka muri buri gihugu zishoboka mu gihe haba hafashwe ingamba.

Reba ubutumwa Madamu Jeannette Kagame yatangiye muri iki kiganiro

Madamu Jeannette Kagame hamwe na Tsepo Motsepe Ramaphosa, Madamu wa Perezida wa Afurika y’Epfo, ni bo bafasha b’abakuru b’ibihugu bafashe ijambo mu nama yo gutangiza ingamba za OMS zo guca burundu kanseri y’inkondo y’umura.

Aba badamu b’abakuru b’ibihugu bavuga ko uretse ubumenyi ku bijyanye na kanseri y’inkondo y’umura bugomba gutezwa imbere, abagore n’abakobwa cyane cyane abatagira amikoro ahagije bakeneye gukorerwa ubuvugizi ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhenom Ghebreyesus avuga ko buri mwaka isi yose ipfusha abagore barenga ibihumbi 300 bazira kanseri y’inkondo y’umura ku bw’amaherere, kuko ishobora gukingirwa no kuvurwa igakira mu gihe imenyekanye hakiri kare.

Dr Tedros yakomeje agira ati "Dufite ibyangombwa byatuma kanseri y’inkondo y’umura iba amateka, iki ni igihe cy’amateka mu buzima bw’isi kuko ni ubwa mbere yiyemeje guca burundu kanseri".

Inama yo gutangiza ingamba zo guhashya kanseri y’inkondo y’umura yabanjirijwe n’ubuhamya bw’abagore bavuga uburyo bigeze gufatwa n’iyo ndwara, ariko kubera ubuvuzi bwabagezeho hakiri kare bakaba barakize.

Bamwe mu bigeze kurwara kanseri y’inkondo y’umura ikabarembya, kugeza ubu ntabwo bashobora kubyara biturutse ku kuba baragiye kwivuza igihe cyarenze, bigatuma abaganga babakuramo nyababyeyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

CANCER yica abantu barenga 10 millions buri mwaka.Ariko siyo ndwara yonyine idakira yabuze umuti.Hari Hypertension,Hepatitis,Diabetis,etc...Amaherezo azaba ayahe?Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izahindura ibintu.Kubera ko ubutegetsi bw’abantu bwananiwe,izabanza ibukureho,ishyireho ubwayo buzaba buyobowe na Yezu.Hanyuma bukureho ibibazo byose,harimo Indwara ndetse n’Urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Ikindi buzakora,ni ugukura mu isi abantu babi bose ,bakora ibyo Imana itubuza:Abajura,abicanyi,abarya ruswa,abasambana,abarwana mu ntambara,abibera mu gushaka ibyisi gusa ntibashake Imana,etc...Nguwo umuti nyawo.Ibindi ni uguta igihe kuko byananiye abantu.Nyuma yaho isi izaba paradizo.

gafuruka yanditse ku itariki ya: 18-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka