Jeannette Kagame arahamagarira abagore kujya mu myanya y’ubuyobozi

Madame Jeannette Kagame n’igikomangomakazi cya Jordan Gina Mired basabye abagabo kureka abagore babo bagahatanira imyanya y’ubuyobozi ikomeye mu nzego z’ubuzima.

Madame Jennatte Kagame yabivuze kuri uyu wa gatandatu tariki 09 Ugushyingo 2019, ubwo yari yitabiriye inama y’abayobozi b’abagore mu by’ubuzima, ibera i Kigali mu Rwanda.

Yavuze ko ibi bikwiriye kubaho, kuko abagore bafite uruhare runini mu bijyanye no kurengera ubuzima, ariko bakaba batari mu myanya y’ubuyobozi ngo bajye bafata ibyemezo byarengera imibereho myiza y’abantu.

Urugero, imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS igaragaza ko ku isi yose abagore bakora mu by’ubuzima ari 70%, nyamara abari mu myanya y’ubuyobozi muri uru rwego bakaba ari 25% gusa.

Urugero rwo mu Rwanda, abarenga 50% by’abakozi bose bakora mu buvuzi ni abagore, ariko 18% gusa ni bo b’inzobere muri uru rwego, mu gihe 82% b’inzobere bose ari abagabo.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko iyi mibare igaragaza impande ebyiri z’ukuri, ari zo kuba hari abahanga benshi b’abagore mu rwego rw’ubuvuzi, kandi ko batahawe umwanya wo gufata ibyemezo, ngo bahabwe umwanya wo kuvuga, ngo bahabwe amakuru, ngo batange ibitekerezo ku cyagombye gukorwa ku bibazo urwego rw’ubuvuzi rufite.

Yavuze ko akenshi abagore ari bo baba bategerejweho kwita ku mibereho myiza n’ubuzima bw’abagize umuryango, kuba ari bo ba mbere bita ku bikenewe mu buvuzi bw’abagize umuryango, ariko byagera mu gihe cyo guhitamo ibyo akwiye kubamo inzobere, abakeya bakaba ari bo bahitamo imyanya y’ubuyobozi mu bijyanye n’ubuvuzi.

Yagize ati “Hakenewe impinduka mu myanya yo hejuru, ubuyobozi buhagarariwe n’abantu babukenera, kandi buzana impinduka mu buryo bwose bushoboka”.

Yunzemo ati “Ukuri kurimo ni uko urwego rw’ubuzima kimwe n’izindi nzego, rukwiye kuvanaho ubwiganze bw’abagabo mu buyobozi bukuru bwarwo”.

Mu rwego rwo kugabanya ubwiganze bw’abagabo, Madamu Jeannette Kagame yasabye ibigo by’ubuzima guha urubuga abagore bakajya mu myanya y’abayobozi bakuru (CEOs) n’abayobozi ku myanya bafitiye ubumenyi.

Madamu Jeannette Kagame yasabye ko habaho gutegura abagabo ngo ntibatungurwe n’ubwiyongere bw’abagore mu gushaka imyanya y’ubuyobozi.

Urugero, yavuze ko ibi byakorwa hashyirwaho amahirwe yo kububakira ubushobozi, gutanga amahugurwa cyane cyane ku myanya y’ubuyobozi, gushyiraho uburyo buhuza abagore bwazanafasha abakiri bato kubona ababatoza, bakageza impano zabo ku rwego rwisumbuyeho, ndetse no gutegura uburyo bubahuza nk’iyi nama iri kubera i Kigali.

Avuga kuri iyi ngingo, Igikomangomakazi cya Jordan Gina yavuze ko hatabayeho kugaragaza icyuho cy’abagore mu buyobozi bw’inzego z’ubuzima, intego z’iterambere mu buvuzi zashyizweho zitagerwaho.

Yavuze ko nubwo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rikiri hasi, uretse mu bihugu nk’u Rwanda na Kenya, igihe kigeze ngo habeho impinduka, kandi ko abagabo bakwiye kuba biteguye izo mpinduka mu buryo bwose.

Ati “Amahirwe yaje nshuti zanjye (abagabo), mwabishaka mutabishaka, ibi ni ukwibutsa abandi bagabo ko mutadufite ntaho mwagera”.

Abitabiriye iyi nama bazamara iminsi ibiri bigira hamwe uburyo ibyuho bikigaragara mu buringanire n’ubwuzuzanye byagabanuka mu rwego rw’ubuzima, urugendo rw’abagore muri uru rwego, n’uruhare rw’abafatanyabikorwa mu guteza imbere imiyoborere mu bagore mu rwego rw’ubuzima.

Kureba andi mafoto y’iyi nama, kanda hano

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo Madame wa Nyakubahwa avuga nukuri pe.abadamu turashoboye ariko turacyahezwa inyuma pe.mutuvugire natwe tubone ubuyobozi niyo haba muzindi nzego.murakoze

Maman Crispin yanditse ku itariki ya: 10-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka