Izindi nkingo 50,300 za Pfizer zigiye guhabwa abageze mu zabukuru

Inkingo za Pfizer ibihumbi mirongo itanu na magana atatu (50,300), zagejejwe ku bigo nderabuzima n’ibitaro bya Leta hirya no hino mu Rwanda, aho zigiye guhabwa abagejeje imyaka 75 y’amavuko.

Nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), ngo izo nkingo zamaze kugezwa mu bigo nderabuzima no mu bitaro, zikaba zitangira gutangwa kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kamena 2021.

Icyo gikorwa gishya cyo gukingira COVID-19 harebwa abafite nibura hejuru y’imyaka 75, ntibivuze ko ari bo bazakingirwa gusa kuko nk’uko RBC yabitangaje, ngo n’abandi bari munsi y’iyo myaka bazagenda bagerwaho ariko cyane cyane hibandwa ku bakuze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izina ni ryo muntu. Ni Wisdom School rwose. Nibakurane imyumvire myiza nk’iyo, imyumvire itandukanye n’iya capitalism yugarije isi ya none! Erega kubaho ni ukubana nkuko umunyarwanda yabivuze!

Alias yanditse ku itariki ya: 8-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka