Iyaba hari umuti mwiza uhabwa abantu bagakira COVID-19 twari kuba tuwufite natwe – Dr Nsanzimana

Imibare y’abandura icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda imaze iminsi igaragaza ko ikomeza kuzamuka kurusha imibare y’abakira, ari nako imibare y’abapfa izamuka.

Ibi bituma abantu bibaza ku bushobozi u Rwanda rufite bwo kuvura COVID-19. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye Kigali Today ko kuba abakira ari bake biterwa n’uko nta muti n’urukingo rw’iyo ndwara ruhari, kuko kugeza ubu ibyo bavura ari ibimenyetso by’iyo ndwara.

Dr Sabin Nsanzimana uyobora RBC
Dr Sabin Nsanzimana uyobora RBC

Dr Nsanzimana yagize ati “COVID-19 ni indwara igoye cyane, nta n’uwakubwira ngo afite ubuhanga n’ubumenyi bwihariye mu kuyivura cyangwa kuyikingira kuko nta n’umuti dufite uha umuntu uyifite ngo ahite ayikira ako kanya, ni ukugerageza.”

Ati “N’urukingo ntiruraboneka, rero kuvuga ngo ubushobozi bwo kuvura igihugu ntabwo gifite, ahubwo wavuga uti ‘Isi nta bushobozi ifite bwo guhagarika iki cyorezo, ariko dufite ibintu bishobora kutworohereza kucyirinda, n’uwarwaye agafashwa ariko mu by’ukuri uwamaze kuremba uburyo twagiye tubibona nta n’ubwo ari aha mu Rwanda gusa, hari ahantu hagera COVID-19 nyine ikatubera imbogamizi kuko yatunguye isi yose.”

Dr Nsanzimana avuga ko ubushakashatsi bwo kubona urukingo bukomeje, bukaba bugeze mu cyiciro cya gatatu kiganisha ku kubona urukingo rwizewe.

Ati “Abashakashatsi baracyabirimo. Iyaba hari umuti mwiza uvuga ngo urawuha abantu bagakira twari kuba tuwufite natwe, iyaba hari urukingo twari kuba turufite, ariko ibyo turimo gukora ubu ngubu ni ukurinda ko abantu bagera kuri biriya byiciro kuko abahageze mu by’ukuri abaganga bakora ibyo bashoboye hamwe no gufashwa n’Imana.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana yasabye abantu gukomeza kwirinda kujya muri ibyo bibazo byo kurwara COVID-19.

Minisiteri y’Ubuzima ku wa Kane tariki ya 20 Kanama 2020 yatangaje ko Umunyarwanda w’imyaka 42 y’amavuko yitabye Imana azize COVID-19, abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda baba cumi n’umwe.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko kuri uyu wa Kane mu Rwanda abantu 7 bakize icyorezo cya COVID-19, mu gihe habonetse abarwayi bashya 73.

Abo barwayi bashya 73 barimo 48 babonetse i Kigali na 14 babonetse i Rusizi bakaba barapimwe mu bibasiwe kurusha abandi no mu masoko yafunzwe. I Rubavu habonetse 11.

Muri rusange kugeza ku wa Kane abari bamaze gukira bose hamwe ni 1,705 naho abari bakivurwa ni 1,001. Iki cyorezo mu Rwanda kikaba cyari kimaze kuboneka ku bantu 2,717.

Naho kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2020 mu Rwanda abantu 7 bakize icyorezo cya COVID-19, mu gihe habonetse abarwayi bashya 63.

Abo barwayi bashya 73 barimo 46 babonetse i Kigali bakaba barahuye n’abanduye mu masoko ya Kigali.

I Rusizi habonetse 16 bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, naho undi umwe aboneka i Rubavu.

Kuri uyu wa Gatanu abari bamaze gukira bose hamwe ni 1,712 naho abakivurwa ni 1,057. Iki cyorezo mu Rwanda kimaze kuboneka ku bantu 2,780.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda bakomeje kuba cumi n’umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka