
Abahawe izo serivisi ni abakozi b’Abanyarwanda ndetse n’Abashinwa bakora mu mushinga Ubushinwa bwateye u Rwanda, wo kubaka umuturirwa ugizwe n’amagarofa umunani.
Mu magorofa umunani, hazaba harimo ibiro bya Minisitiri w’intebe ndetse n’ibiro by’izindi minisiteri na za komisiyo zinyuranye, ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira abakozi bagera ku 1.100.
Itsinda ry’abaganga b’Abashinwa ryizera ko rizafasha abo bakozi, abafite indwara bagendanaga batabizi bakazimenya, bakanavurwa ku buntu.
Yang Wenhui, uyoboye iryo tsinda yagize ati: “Ibyo bizorohereza cyane cyane abakozi b’Abanyarwanda kuko usanga akenshi bafite amikoro make” .
Yongeyeho ko intego yabo ari ugufasha sosiyete z’Abashinwa ziba zikorera kure y’Ubushinwa binyuze mu byo bita gukorera hamwe.
Zhu Zhen,uhagarariye uwo mushinga w’ubwubatsi yavuze ko serivisi z’ubuvuzi iryo tsinda ritanga ku buntu zifasha abakozi kuko bamenya ibibazo by’ubuzima bafite.
Umunyarwanda ukora muri uwo mushinga witwa Ishimwe Jean Jacques yagize ati "Ni igikorwa cyiza. Mudufasha kumenya uko duhagaze,tukamenya n’uko twakwiyitaho.
Ohereza igitekerezo
|