Iterambere mu buvuzi ryatumye impfu z’abana zigabanuka

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’abaganga bavura abana (RPA) rihamya ko iterambere mu buvuzi ryatumye impfu z’abana bato zigabanuka ugereranyije no mu myaka 15 ishize.

Ishyirahamwe Nyarwanda ry'abaganga bavura abana (RPA) rihamya ko iterambere mu buvuzi ryatumye impfu z'abana bato zigabanuka ugereranyije no mu myaka 15 ishize.
Ishyirahamwe Nyarwanda ry’abaganga bavura abana (RPA) rihamya ko iterambere mu buvuzi ryatumye impfu z’abana bato zigabanuka ugereranyije no mu myaka 15 ishize.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wungirije w’iryo shyirahamwe, Dr Emmanuel Rusingiza, mu myaka 15 ishize ngo abana bari munsi y’imyaka itanu bapfaga bari 110 ku bana 1000, ariko aho bigeze uyu munsi abana bo muri icyo kigero bapfa ni 50 ku bana 1000.

Uwo muganga avuga ko nubwo iyo mibare yagabanutse bidahagije kuko ngo bafite intego y’uko mu gihe kiri imbere bumva abana bapfa baba bagezi kuri 3 ku 1000, ibyo ngo bakizera ko bizagerwaho ku bufatanye bw’inzego zitandukanye.

Dr. Rusingiza avuga ko kuba izo mpfu zaragabanutse, byatewe n’uko haje iterambere mu buvuzi kubera ibikoresho bigezweho n’abaganga b’inzobere biyongereye, niba hari ibisaba kubagwa bigahita bikorwa.

Ati “Ibibazo byoroheje birimo nk’iby’abana bavuka bananiwe, ibyo bihita byitabwaho n’abaganga bo mu bitaro by’uturere kandi bigakorwa neza. Icyakora nk’abavukana ubusembwa (malformations), abo bahita bajyanwa ku bitaro bikuru kuko ari ho hari imashini zipima nka ‘CT Scan’, byaba ngombwa bagahita babagwa bagakira”.

Dr Emmanuel Rusingiza avuga ko impfu z'abana zagabanutse cyane kubera iterambere mu buvuzi
Dr Emmanuel Rusingiza avuga ko impfu z’abana zagabanutse cyane kubera iterambere mu buvuzi

Yungamo ati “Urugero nk’umwana uvutse adafite umwenge w’ikibuno, ufite ikibazo cy’umutima cyangwa hari nk’aho amara yifunze, iyo atabazwe byihuse ntabasha kubaho. Ubu rero haje iterambere, ibyo ku bitaro bikuru duhita tubikora abana bakabaho, cyane ko ibyoroheje biba byakorewe mu mavuriro yo hasi”.

Akomeza avuga ko icy’ingenzi mu buvuzi bw’abana ari ukumenya byihuse ikibazo umwana afite bityo hakongerwa imbaraga mu kumwitaho.

Dr. Rusingiza kandi agaruka ku bibazo bitatu ngo ari na byo ntandaro y’impfu z’abana bapfa bakiri bato mu Rwanda.

Ati “Impamvu ya mbere dukunze kubona ni abana bavuka bananiwe, hakaba abavukana cyangwa bagira ‘infections’ hashize iminsi ndetse n’ikibazo cy’abana bavuka batarageza igihe. Izo ni zo mpamvu eshatu zikunze gutera impfu z’abana ariko uburyo bwo kubitaho bwarazamutse”.

Kuri ubu mu Rwanda hari abaganga 83 gusa b’inzobere mu kuvura abana, gusa ngo uwo mubare ntuhajije, icyakora ngo hari abandi bagenda biyongera buri mwaka bari hagati ya 10 na 15, nk’uko bitangazwa na RPA.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ikomeza gukangurira ababyeyi batwite kwipimisha nibura inshuro enye, hanyuma bakanabyarira kwa muganga kuko ngo ari bwo iyo umwana avukanye ikibazo runaka ahita afashwa n’abaganga babizobereyemo hakiri kare ntahasige ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka