
Uwamariya Clementine, umwe mu bemeza ko akenshi kwa muganga badahabwa imiti bakeneye, avuga ko niba abarwayi bagomba no kugira imiti bajya kwigurira hanze y’ikigo nderabuzima gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza nta kamaro byaba bifite.
Agira ati “Ikibirizi njya mpajyana umwana arwaye nk’inkorora ayimaranye iminsi, bakambwira ngo umuti wamuvura ntawo bafite ngo ninjye kuwigurira muri farumasi.”
Uwambajimana Jeanne nawe ni undi wemeza ko uku koherezwa kwigurira imiti hanze yagiye kwivuza, bimaze kumubaho kandi afite mituweri.
Aba baturage icyifuzo cyabo ngo ni uko mituweri zabo zajya zibafasha guhabwa imiti bakeneye kwa muganga batoherejwe hanze kwigurira cyane ko ngo baba ntabushobozi bafite.

Rugamba Innocent umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima ku kigo nderabuzima cya Kibirizi, avuga ko ibi abaturage bavuga bidashoboka kuko nta muforomo ushobora kwandikira umuturage urupapuro amwohereza muri farumasi hanze.
Avuga ko ahubwo hari uburwayi usanga butari ku rwego rw’ikigo nderabuzima bukwiye ibitaro bikuru, ari bwo umurwayi aba akwiye kuzahabwa iyo miti idatangwa n’ikigo nderabuzima, kuko ikwiye kwandikwa n’umuganga mukuru.
Ati “Ibi ntibishoboka, ahubwo hari igihe abaturage badasobanukirwa neza n’ibyo babwiwe n’umuganga ubasuzuma, ugasanga bagiye batanyuzwe batanazi neza ibijyanye n’uburwayi bafite, ntabwo ikigo nderabuzima cyohereza abaturage muri farumasi zo hanze ntibyashoboka.”
Asaba abaturage gutega amatwi ibisobanuro bahabwa, umuturage akava imbere ya muganga asobanukiwe ibijyanye n’uburwayi bwe, kandi bakanakurikirana ibisobanuro bahabwa kuri serivisi bahabwa n’ikigo nderabuzima.
Ubwisungane mu kwivuza mu murenge wa Kibirizi muri uyu mwaka 2015-2016, bukaba bwaritabiriwe ku kigereranyo cya 84,4%.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iryovuriro.rikwiyeguhabwa. ubufasha abaturagebakavurwakukokuberanirworwanda.tugenderaho