
Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu yabitangaje ku wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2021, ikaba yavuze ko iki cyemezo cyishimiwe na Minisitiri w’Intebe Naftali Bennett.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byasubiyemo amagambo Naftali Bennett yavuze agira ati "Ni amakuru meza, bizadufasha guhangana na virusi nshya ya Omicron ikomeje gukwirakwira hose ku isi".
N’ubwo inzego zishinzwe ubuzima za Israel zitarashyira ku mugaragaro iby’iyi gahunda y’ikingira, Minisitiri w’Intebe Naftali Bennett yasabye abantu kudapfusha ubusa igihe ahubwo bakihutira gufata urukingo rwa Covid-19 (doze ya kane).
Leta ya Israel yafashe iki cyemezo nyuma y’urupfu rw’umuntu uzwi w’imyaka 60 waguye mu bitaro bya Soroka Medical Center biri ahitwa Berisheba ku wa Mbere w’iki Cyumweru, azize virusi yihinduranyije ya Omicron, n’ubwo ngo yari asanzwe afite ubundi burwayi burimo na kanseri.
Itangazo ry’ibyo bitaro rigira riti "Urupfu rw’uwo mugabo rwaturutse ahanini ku bundi burwayi yari asanzwe afite, ntabwo rwatewe n’indwara z’ubuhumekero ziterwa na Coronavirus".
Ku wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2021, Leta ya Israel yatangaje ko imaze kugira abarwayi 340 banduye Coronavirus yihinduranyije yo mu bwoko bwa Omicron, ikaba ndetse yarahagaritse ingendo zerekeza henshi ku isi, n’abakozi mu nzego zitandukanye baragabanywa.
Ohereza igitekerezo
|