Ishoramari rya BioNTech rizagabanya ubusumbane bw’inkingo muri Afurika

Minisitiri w’u Budage ushinzwe ubukungu, Svenja Schulze, avuga ko umushinga wa BioNTech wo gukorera inkingo mu Rwanda ari intambwe ishimishije igamije gutuma habaho uburinganire mu by’inkingo.

Ku wa kabiri Schulze watanze isomo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo, ari mu Rwanda muri gahunda ze zo gushyigikira ishingwa ry’inganda zikora inkingo muri Africa.

Ubwo yabwiraga abanyeshuri bari bamukurikiye yagize ati:” mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo, ningombwa cyane cyane abantu bo mu bihugu bikiri munzira y’amajyambere ko bagomba kubona inkingo.”

Yakomeje avuga ko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’ubuzima ryashyizeho intego yo kuba hakingiwe 70% y’abatuye isi hagati muri uyu mwaka wa 2022.

“Covid-19 yabaye imbarutso yereka isi ko idatekanye kugeza igihe Afurika izaba itekanye, dushobora gukemura ibibazo bikomeye nk’iki cyorezo binyuze mu bufatanye bw’isi, guhanga udushya, ndetse n’ubufatanye hagati y’abafatanyabikorwa. Kubona inkingo zingana ni inzira yo gusohoka muri iki cyorezo.”

Schulze agaruka ku ishoramari nk’irya BioNTech, yashimangiye ko inkunga y’inkingo ndetse niy’amafaranga muri Afurika atariyo nzira irambye yo kurwanya iki cyorezo.

Uruzinduko rwa Schulze mu Rwanda, n’urwa mbere muri Afurika nka Minisitiri, ruje mu gihe BioNTech yashyizeho gahunda yo gushinga uruganda rwa mbere rukora inkingo za Covid-19 muri Afurika, bikaba biteganijwe ko izakoresha ikoranabuhanga rya mRNA mu Rwanda na Senegali hagati muri uyu mwaka.

Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko iyi gahunda ijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda ati:“Ibi bihuye n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo kwibanda ku kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi busobanura kongera ubushakashatsi no guhanga udushya binyuze mu guteza imbere ubunararibonye mu bushakashatsi no mu iterambere.”

Ubusumbane bw’inkingo bugaragara cyane muri Afurika kuruta ahandi.

Ngamije yagize ati: "Kubona abantu bafite ubumenyi muri siyanse, ikoranabuhanga, ubwubatsi, ndetse n’andi masomo ni ingenzi ku bihugu bya Afurika, gushyiraho ibikorwa remezo by’inganda kandi nibyo u Rwanda rukora."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka