IPRC yahuguye abakanishi 17 b’ibyuma byo kwa muganga

Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro ry’i Kigali (IPRC) ryatanze impamyabushobozi ku bakozi b’ibitaro 17 baryigagamo, bakaba bagiye kuziba icyuho kigeze byibuze kuri 1/3, cyo kubura abasana ibyuma bikoreshwa mu bitaro bya Leta mu Rwanda.

Hakenewe abatekinisiye 47 kugirango buri bitaro bikuru n’iby’uturere, bigire byibuze umukozi umwe ushoboye gusana ibikoresho byo kwa muganga; nk’uko byatangajwe na Theogene Namahungu, umuyobozi w’ikigo gishinzwe inyubako n’ibikoresho byo kwa Muganga (MMC).

Yagize ati: “Ibitaro cyangwa ibigo nderabuzima bikeneye cyane abatekinisiye b’ibikoresho, cyangwa amamashini akoreshwa mu buvuzi. Ndetse haracyakenewe amasomo mashya atuma abo dufite bakora ibyo bikoresho ku rwego ruhanitse.”

Hari ibyuma byinshi by’ingenzi cyane mu buvuzi (nka CT scan, X-ray, MRI n’ibindi) bitabona abenegihugu bo kubisana kandi biba byaguzwe akayabo k’amafaranga ava mu kigega cy’igihugu.

Namahungu yavuze ko isanwa ry’imashini rifite inzego eshanu rikorwamo, aho ku rwego rubanza imashini iba yangiritse ku kigero kidakabije.

Ibyuma bisanzwe (ari nabyo byinshi) bishobora gukorwa kugera ku rwego rwa kane, naho ibikomeye cyane bigakorwa ku rwego rwa kabiri, nk’uko umwe mu bahawe impamyabushobozi, Eugene Ngwijabanzi, ukorera ibitaro bya Nyamata yatangaje.

Umuyobozi wa IPRC-Kigali, Ing. Diogene Mulindahabi, yasobanuye ko ubushobozi bwo gukora ibikoresho byo kwa muganga ndetse n’abakozi ubwabo, barushaho kwiyongera ku buryo hari icyizere cyo kuzagera ku ntego mu gihe cya vuba.

Yavuze ko hagati aho, icy’ingenzi ari uko abanyeshuri bize ikoranabuhanga ry’ibyuma bikoreshwa mu buvuzi, bashoboye kubirinda kwangirika ku kigero kigera ku 100%.

Imashini yangiritse kugera ku rwego rwa gatatu ku mashini zikomeye, no ku rwego rwa gatanu ku mashini zoroheje, bisaba ko ba nyiri uruganda rwakoze iyo mashini batumizwa hanze kuza kuyisanira mu Rwanda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye ko abanyarwanda bagera kurwego rwo kwisanira ibikoresho byabo batarinze gusohora amafaranga menshi yo gutumaho abava hanze nibakomereze aho.

Salomo george yanditse ku itariki ya: 14-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka