Inzobere mu ndwara zo mu mutwe zahuguriwe guhangana n’ingaruka z’ibiyobyabwenge

Abaganga basanzwe bavura indwara zo mu mutwe baturutse mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali, basoje amahugurwa ku guhangana no kuvura ingaruka zituruka ku biyobyabwenge, bakoreraga ku Bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda (RMH).

Aya mahugurwa y’ibyumweru bibiri yasojwe kuri uyu wa gatanu tariki 05/10/2012, yibandaga ku rubyiruko nk’u Rwanda rw’ejo ariko bihereye mu miryango, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bahuguraga, witwa Mary Kampogo.

Yavuze ko ibiyobyabwenge ari cyo kintu kuri iki gihe gisigaye gihuriyeyo n’ingeri zose, ndetse n’urubyiruko ruza imbere mu kubikoresha.

Ati: “Twashakaga kugira icyo twakora mu muryango Nyarwanda dukoresheje ubushobozi bwacu kugira ngo dufashe mu mibereho myiza. Twatangiriye ku biyobyabwenge kuko hari ibibazo byinshi hari n’ababirwanya benshi ariko twasanze ko ibiyobyabwenge ari ikibazo kireba abantu benshi cyane cyane urubyiruko”.

Abarangije amahugurwa bakoreraga ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe.
Abarangije amahugurwa bakoreraga ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Aya mahugurwa ni intandaro y’ingamba nshya ku bahuguwe kuko bahigiye ubumenyi batari basanzwe bafite mu kwita ku bafite ibibazo byo kureka ibiyobyabwenge; nk’uko byatangajwe na Dr. Captain Ernest Munyemana.

Yagize ati: “Twabonye inzira umuntu ashobora kunyuramo kuko abantu banywa ibiyobyabwenge bose ntago baba barabitewe n’ikintu kimwe. Ni ukuvuga ngo mu kubafasha ugomba gufasha buri umwe ukamufata ukwe ariko bose ntubafate ngo ubashiyre mu itsinda rimwe”.

Aya mahugurwa yahuzaga abaganga bazobereye mu buvuzi bwo mu mutwe n’abafasha mu by’ihungabana, yateguwe n’Umuryango Nyarwanda witwa Care Counseling Capacity Building Initiative.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko nk’abanyarwarwa dufata iya mbere mu kurwanya indwara zo mu mutwe dushobora guterwa n’impamvu zitandukanye cyane cyane izo kunywa ibiyobyabwenge nk’ikibazo cyugarije abanyarwanda. Ni koko rero hari urubyiruko rwiyahuza ibiyobyabwenge ruzi ko ari byiza riko ni byo byangiriza ubuzima bwabo kuko bifata ibicebinini by’umubiri bikahatera ibibazo. twavuga nka system nerveux yangirizwa cyane na byo. izi ngamba mufashe nanjye ndabasgyigikiye.
Imana ibahe umugisha.

BIRACYAZA yanditse ku itariki ya: 14-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka