Inzobere 40 mu kubaga zije kumara icyumweru zivura ibibyimba byo mu bwonko ku buntu

Umuryango Rwanda Legacy of Hope wazanye abaganga b’inzobere bazavura ibibyimba byo ku bwonko ahanini bya kanseri ndetse n’izindi ndwara zananiranye, bakabikora ku buntu.

Bavura indwara zitandukanye zisaba kubaga
Bavura indwara zitandukanye zisaba kubaga

Ni itsinda ry’abaganga 40, hakaba hari abaje mbere batangira guhugura bamwe mu baganga bo mu Rwanda ku buryo bushya bwo kuvura indwara zitandukanye ahanini zisaba kubaga, abandi bakaba baraye bageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa 23 Werurwe 2019, bakazamara icyumweru bavura.

Umuyobozi wa Rwanda Legacy of Hope, Reverand Osée Ntavuka, Umunyarwanda uba mu gihugu cy’u Bwongereza, yagarutse ku ndwara bazibandaho.

Yagize ati “Bazabaga ibibyimba byo ku bwonko, indwara yo kuzana umwoyo, umwingo, indwara zo mu matwi ndetse n’iz’umuhogo n’amazuru (ENT). Bazavurira mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ibya Remera-Rukoma n’ibya Rwamagana, bakazafatanya n’abaganga b’Abanyarwanda”.

Ni igikorwa ngarukamwaka uwo muryango ukora, aho uzana abaganga b’inzobere mu ndwara zitandukanye kuva muri 2011, ukaba waratangiye ubazana rimwe mu mwaka none ubu ukaba usigaye ubazana inshuro ebyiri mu mwaka, ngo bakazagaruka muri Nzeri.

Ibikoresho n'imiti abo baganga bakoresha barabyizanira
Ibikoresho n’imiti abo baganga bakoresha barabyizanira

Dr Muneza Sévérien, umwe mu baganga bake b’Abanyarwanda babaga ibibyimba byo mu mutwe, avuga ko u Rwanda rutaratera imbere mu kubaga mu mutwe.

Agira ati “Mu Rwanda ntituratera imbere mu kuvura bene ubu burwayi kuko kugeza ubu dufite abaganga bane gusa b’inzobere. Mbere bwo hazaga nk’umunyamahanga umwe, ugasanga ibikoresho bidahagije, gusa hari intambwe twateye, cyane ko hari n’abandi barimo guhugurwa”.

Akomeza avuga ko kuvura ubwo burwayi busaba kubaga mu mutwe bigoye, kuko umuganga amara amasaha ari hagati y’arindwi n’umunani ku murwayi umwe.

Abo baganga iyo baje mu Rwanda bizanira ibikoresho byose bakenera ndetse n’imiti, bakavura abaturage baba bamaranye izo ndwara igihe kinini barabuze uko bivuza kuko bihenze, cyane ko haba hari izisaba kujya hanze y’u Rwanda.

Ukuriye itsinda ry’abo baganga, Dr Kriss Oppong, avuga ko uretse kuvura baha umwanya cyane cyane igikorwa cyo guhugura abaganga b’Abanyarwanda.

Reverand Osee Ntavuka umuyobozi wa Rwanda Legacy of Hope
Reverand Osee Ntavuka umuyobozi wa Rwanda Legacy of Hope

Ati “Turavura ariko ikindi gikomeye duhugura abaganga babaga (surgeons), cyane cyane mu kubaga ku bwonko n’indwara yo kuzana umwoyo. Ni ngombwa rero kubongerera ubumenyi kuko u Rwanda rugikeneye abaganga benshi babizobereyemo, dusanzwe tubikora no ku zindi ndwara kandi tuzabikomeza”.

Iyo abo baganga barangije igihe bateganyije cyo kuvura, ibikoresho byose bazanye babisigira ibitaro bakoreyemo nta kiguzi, ubu ibyo bazanye ngo bikaba bifite agaciro ka miliyoni 70Frw.

Reverand Ntavuka avuga ko icyo gikorwa cyo kuvura bagitegura ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, abavurwa bagatoranywa n’ibitaro bikurikije urutonde bifite rw’abategereje kuvurwa.

Uretse ubuvuzi, uwo muryango unafasha mu burezi, gutera inkunga abatishoboye mu mishinga ibateza imbere, kubishyurira mituweri n’ibindi.

Itsinda ry'abaganga 40 baje kuvura indwara zirimo n'ibibyimba byo mu mutwe
Itsinda ry’abaganga 40 baje kuvura indwara zirimo n’ibibyimba byo mu mutwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mfite maman urwaye ikibyimba cyokubwonko nababona Ute?

Dusengimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 24-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka