impfu z’ababyeyi bapfa babyara kigenda gifata intera ndende ku isi cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rurimo, nk’uko byagaragajwe muri iyi nama yabereye mu karere ka Nyabihu, kuri uyu wa Gatanu tariki 05/10/2012.
Mu Rwanda ababyeyi bapfa babyara bageze kuri 476 ku gihumbi, nk’uko byatangajwe na Evangeline Dushimeyezu, Umuhuzabikorwa w’umushinga VSI ukorana na Minisiteri y’Ubuzima.
Uyu mushinga ukorana na MINISANTE muri gahunda yo kugabanya ababyeyi bapfa babyara mu Rwanda, kugira ngo bagere ku ntego z’ikinyagihumbi, aho byagaragaye ko ababyeyi 46% bazira kuva bikabije.

Ku rwego rw’isi, imibare yerekana ko ababyeyi 28.6000 bapfa babyara ku mwaka, muri bo abagera kuri 99% babarizwa mu bihugu biri mu nzira y’Amajyambere, birimo ibihugu byinshi bya Afurika n’u Rwanda rurimo, nk’uko Dushimeyezu yakomeje abitangaza.
Iyi nama yari igamije guhangana n’icyo kibazo, kugira ngo abayobozi b’inzego z’ibanze babafashe mu gufata ingamba zo gukemura iki kibazo, byunganira ibinini bya MISOPROSTOL, bifasha umubyeyi kutava igihe abyariye ahatari kwa muganga.
Muri uyu mwaka wa 2012, muri Nyabihu hamaze gupfa ababyeyi babiri, bapfuye babyara kubera icyo kibazo. Muri rusange ababyeyi babyarira kwa muganga bagera kuri 90,2% bangana na 4872 mu karere kose.
Ababyarira mu ngo, mu nzira n’ahandi bo bagera ku 9,8% bangana n’ababyeyi 535.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|