Inturusu: Igiti cyifitemo imiti y’indwara zitandukanye

Inturusu ni igiti kizwi cyane. Hari ababitera ku mihanda, hari n’abatera ishyamba ry’inturusu bagamije ahanini kuzabikoresha nk’imbaho, inkwi, cyangwa kubicamo amakara. Ariko se mwari muzi ko inturusu ubundi ari igiti cyifitemo imiti y’indwara zitandukanye?

Amababi y'inturusu yitwa Eucalyptus globulus ni ingenzi cyane mu buvuzi
Amababi y’inturusu yitwa Eucalyptus globulus ni ingenzi cyane mu buvuzi

Ku rubuga www.pharmaciengiphar.com, bavuga ko inturusu ikorwamo imiti yo koza amenyo, bombo zivura inkorora, ndetse zigakoreshwa mu miti itandukanye.

Ubundi inturusu ngo ni igiti gikomoka muri Australia, hakabaho ubwoko butandukanye bw’inturusu burenga 100.

Inturusu yitwa ’Eucalyptus globulus’ izwiho kwigiramo ubushobozi bwo gufasha umuntu warwaye akagira umuriro mwinshi.

Impumuro y’ibibabi by’iyo nturusu ituma bikoreshwa mu mavuta n’amasabune y’ubwiza atandukanye.

Kuri urwo rubuga kandi bavuga ko inturusu izwiho kuba igira akamaro cyane mu nzira z’ubuhumekero ni ukuvuga mu mazuru, umuhogo, amatwi, n’ibihaha.

Inturusu irinda kubyimbirwa, ikindi kandi ikoreshwa mu miti ivura indwara nka bronchite (irangwa no gukorora igihe kirekire ariko itandura), ibicurane, inkorora, na sinisite. Inturusu ikoreshwa mu gukora imiti itandukanye, yaba imiti y’amazi (sirops), imiti yo kwisiga (pomades), imiti yo kunyunguta nka bombo (pastilles), n’indi.

Inturusu ikoreshwa mu kunoza igogora. Inturusu ituma urwagashya rukora ibyitwa ‘sucs exocrines’, ibyo bikaba bikenerwa cyane mu igogorwa ry’ibinyamavuta n’ibinyamasukari ndetse na poroteyine umuntu aba yariye.

Ibindi byiza by’inturusu harimo kuba yarwanya imibu mu nzu (inturusu yitwa citriodora).

Inturusu yitwa ‘Globulus’ kandi, yifitemo ubushobozi bwo kugabanya urugero rw’isukari mu maraso.

Inturusu ikoreshwa mu buryo butandukanye, hari nko gufata ibibabi by’inturusu, umuntu akabyanika bikuma neza, nyuma agafata garama 20-30 z’ibyo bibabi, agateka litiro y’amazi, nyuma akabirambikamo bikamaramo nibura iminota makumyabiri, nyuma akanywa udutasi (udukombe) tune cyangwa dutanu ku munsi mu gihe afite ikibazo kimwe mu byavuzwe haruguru.

Inturusu kandi ishobora gukoreshwa mu gutunganya umwuka, aho bafata ibibabi by’inturusu bakabitwikira ahantu mu cyumba gifunze, nyuma bakagikingura.

Ku rubuga www.doctissimo.fr, bavuga ko inturusu cyane cyane iyitwa ‘globulus’ ishobora kuvura indwara zo mu buhumekero zitandukanye harimo nk’umusonga n’izindi. Ikindi kandi inturusu yafasha urwungano rw’inzira y’inkari gukora neza.

Inturusu kandi ifasha abagore bageze mu kigero cyo guca imbyaro(menopause), kuko ifasha mu kugabanya ubushyuhe budasanzwe bukunda kubabangamira.

Kuri urwo rubuga bavuga ko hari abatemerewe gukoresha inturusu mu rwego rwo kwirinda ibibazo yabatera, ni ukuvuga abagore batwite ndetse n’abonsa.

Ikindi kandi mbere yo gukoresha inturusu mu buryo kwivura, umuntu yagombye kubanza kubiganira na muganga we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ubwo se globulus twayibwirwa niki

andre yanditse ku itariki ya: 2-02-2020  →  Musubize

Izontulusu njye ndazizi ndetse ndazikoresha cyane ntuye Bujyesera ntarama mfite ishyamba zirimo ubishaka azaze muhe.

TUYISENGE Dominique Savio yanditse ku itariki ya: 3-04-2020  →  Musubize

Guherubu ngiye kuzajya nkoresha lnturusu" Nashyakaga no kwibariza: Nibihe bimera bya vura kwibagirwa byahato nahato.

Musabyimana Eric yanditse ku itariki ya: 6-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka