Inkingo za kanseri n’indwara z’umutima zishobora kuboneka bitarenze 2030

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubuvuzi muri Sosiyete ikora imiti n’inkingo ya ‘Moderna’, Paul Burton, avuga ko inkingo za ‘ARNmessager’ zo kurwanya kanseri n’izindi ndwara z’umutima zizaba zabonetse bitarenze umwaka wa 2030.

Paul Burton aganira na ‘The Gardian’ yagize ati, “Ntekereza ko tugiye kugera ku nkingo za kanseri n’ibibyimba by’ubwoko butandukanye, urwo rukingo ruzaba rufite imbaraga cyane, kandi ruzaramira ubuzima bw’abantu ibihumbi amagana, cyangwa se n’abagera kuri za Miliyoni”.

Icyo cyizere cyatanzwe na Burton cy’inkingo z’indwara zitandukanye, kizaba cyagezweho bitarenze 2030. Nibiramuka bikunze, ngo hari ubwoko bwa za kanseri buzahita bukira, indwara z’umutima zimwe na zimwe, indwara zitwa ‘auto-immunes’ cyangwa se izifata mu nzira z’ubuhumekero, nka Covid-19, grippe ndetse na ‘virus respiratoire syncytial (VRS)’.

Paul Burton, yatangaje ko uburyo n’ingufu zashyizwe mu gushaka urukingo rwa Covid-19, byafashije Laboratwari gukora ubushakashatsi buruseho ku nkingo n’ubuvuzi (thérapies), hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya ‘ARNmessager’ cyangwa ‘ARNm’.

Ikigo ‘FDA’ cyatangaje ko urukingo rwa Kanseri rurimo gukorwa na Sosiyete ya Moderna, rwagaragaje ko rutanga icyizere hagendewe ku byavuye mu igerageza ryo kwa muganga, ku barwayi bafite ‘mélanome’ cyangwa kanseri y’uruhu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka