Ingabo zo muri Afurika y’Iburasirazuba zirimo kuvura abaturage mu Rwanda ku buntu

Ingabo zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zigiye kumara icyumweru zifatanya n’Ingabo z’u Rwanda mu gikorwa cyo kuvura ku buntu Abanyarwanda mu Ntara y’Iburasirazuba aho abarenga ibihumbi bibiri (2000) bahabwa serivisi z’ubuvuzi ku buntu.

Iki gikorwa gihuza ingabo zo mu karere kibaye ku nshuro ya kabiri kikaba kizwi nka EAC CIMIC (Civili Military Cooperation) Medical Outreach. Gihuriwemo n’ingabo zaturutse mu bihugu bya Kenya, Sudani y’Epfo, Tanzania na Uganda zose ziri mu bitaro by’Uturere tune two mu Ntara y’Iburasirazuba.

Abaganga bo mu Ngabo za Kenya bari kwakira abarwayi mu bitaro by’Akarere ka Rwamagana, ab’Ingabo za Tanzania bakaba bari mu bitaro bya Gahini mu Karere ka Kayonza, ab’Ingabo za Sudani y’Epfo bari ku bitaro by’Akarere ka Nyagatare naho abaganga b’Ingabo za Uganda bakaba baherereye ku bitaro by’Akarere ka Bugesera biri mu Mujyi wa Nyamata hose zifatanya n’Ingabo zo mu bitaro bikuru bya gisirikari by’u Rwanda.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizasozwa hizihizwa Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 25 uzizihizwa tariki 04 Nyakanga 2019 mu Rwanda nk’uko byemejwe n’inama y’umuryango wa EAC ishinzwe ubutwererane yateranye tariki 06 Mata 2019 muri Tanzania.

Col Dr Jean Chrysostome Kagimbana ukuriye ibitaro bikuru bya gisirikari by’u Rwanda avuga ko aya ari amahirwe yo kugira ngo Ingabo zo mu karere zungurane ubumenyi butandukanye kandi zirusheho kwagura umubano.

Ahamagarira abaturage kugana aba baganga muri iki cyumweru ngo badacikanwa n’amahirwe kuko hari inzobere mu buvuzi butandukanye zibavurira ubuntu.

Mu Karere ka Rwamagana ahari ingabo za Kenya (KDF), Col Dr Justino Muinde avuga ko iki ari igikorwa kigenda kizenguruka mu karere hose nyuma y’uko umwaka ushize cyabereye muri Uganda, bityo kizakomereza n’ahandi mu mwaka utaha.

Mu karere ka Bugesera aho ingabo za Uganda zavuraga abaje ku bitaro bya Nyamata, Col Dr Joseph Asea waje aziyoboye yavuze ko igikorwa nk’iki kigamije kubaka ugushyira hamwe kw’ingabo zo mu karere kugira ngo intego z’Umuryango wa EAC zishobore kugerwaho.

Yongeraho ko biri kugenda neza mu buryo bwa kivandimwe kuko ngo biyumva nk’aho ari bamwe akanashimira igihugu cyabakiriye n’uburyo abarwayi bafashwa kubona serivisi baje gushaka.

Kuva muri Mata uyu mwaka, Ingabo z’u Rwanda zatangije ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda mu iterambere ry’abaturage kizwi nka ‘RDF Citizen Outreach Programme’ aho ingabo zikora ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’Abanyarwanda nk’uko zibisabwa n’itegeko.

Abarwayi bagera ku 137,900 ni bo biteganyijwe ko bazaba bamaze kuvurwa mu gihugu hose kugeza iki gikorwa gisoje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashima cyane iki gikorwa gikomeye kirimo gukorwa n’ingabo zacu kubufatanye n’ingabo za EAC muri rusange.Ingabo zikora ibintu byinshi bitandukanye harimo kurinda ubusugire bw’ibihugu byazo ndetse no kubungabunga ubuzima bw’abaturage.Twebwe nk’abaganga b’aba civiles turifuza ko aba baganga b’abasirikari bakomeza iyi gahunda,igahoraho tugafatikanya kuvura rubanda mu bihugu byacu.

TWIRINGIRIMANA Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 2-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka